Gukunda ni kimwe mu bintu bifata umwanya utari muto mu buzima bw’abantu, niyo mpamvu iyo bitagenze neza bishobora kwica ubuzima bw’umuntu mu buryo butaziguye. Ikibabaza kurusha ibindi ni ukuba mu rukundo ariko umuntu ukunda atari uwawe, cyangwa atagukunda nk’uko bikwiye. Urubuga rwandika ku nkuru z’urukundo Elcrema, rwagaragaje bimwe mu bimenyetso 15 bishobora kukwereka ko umuntu muri kumwe atari uwawe cyangwa se atagukunda. Menya ko udatekanye mu rukundo mu gihe ufite ibi bimenyetso.
HARI BYINSHI ADAHA AGACIRO: Umuntu ugukunda by’ukuri aha agaciro buri kintu cyose cyerekeranye n’umubano wanyu, ashaka kukwereka gahunda ze nawe ukamwereka izawe mukanungurana ibitekerezo mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Niba uwo mukundana ataba ashishikajwe no kwita ku mibanire yanyu, uwo si uwawe.
NTAKUNDA KUGUTEGA AMATWI: Akenshi iyo umuntu afite uwo bakundana aba yumva yamubwira ibintu bitandukanye, yaba ibimushimishije cyangwa ibimubabaje. Niba uwo mukundana ataguha umwanya ngo akumve igihe ufite ibyo ushaka kumubwira, uwo nawe ntaba akwitayeho ku buryo wagira icyizere cy’uko ari uwawe.
NTABWO AJYA AKUGARAGARIZA KO URI UW’AGACIRO: Mu rukundo rwa nyarwo buri wese aba yumva atewe ishema n’uwo bakundana, ndetse akaba yanamugaragariza kenshi ko ari uw’agaciro kenshi kuri we. Niba uwo mukundana agufata nk’umuntu usanzwe, ukabona ntaho utandukaniye n’abandi bantu bose azi, uwo si uwawe.
NTABWO AGARAGAZA KO AGUKENEYE CYANE: Umuntu ugukunda aragukumbura, agukenera kenshi kurusha abandi bantu, akwisanzuraho mbese ku buryo uba uri umuntu nkenerwa buri munsi. Niba ubona kuba uhari cyangwa udahari byose ari kimwe, uwo muntu ntabwo aba agukunda byatuma ugira icyizere gihambaye.
ABA YUMVA ARI WOWE UMUKENEYE CYANE: Mu rukundo ni ugukenerana, umuntu utekereza ko umubuze wasara cyangwa akumva ko ari wowe gusa uhora umukenera, ntabwo aba akwiriye gukundwa igihe agifite iyo myumvire, urukundo ni urwa babiri.
NTA EJO HAZAZA MWEMBI MUTEKEREZA: Mu gihe uri gukundana n’umuntu ariko ukaba utajya utekereza kuri ejo hazaza n’uwo muntu cyangwa nawe ubwe akaba atajya akuganiriza kuri ejo hazaza, uba uri guta igihe kuko urukundo rutagira ejo hazaza si urukundo.
ARAKUBABAZA ARIKO AKUMVA NI IBISANZWE: Kubabazanya mu rukundo bijya bibaho ariko iyo umuntu akubabaza ukabona ntacyo bimubwiye, biba ari ikibazo gikomeye cyagakwiye no gutuma utandukana n’uwo muntu byihuse.
IGIHE CY’INTONGANYA CYANYU KIRUTA IGIHE CYO KUMERERWA NEZA: Abantu bakundana bagomba kuba bumvikana, n’ubwo gushwana bitabura ariko hari igihe biba bikabije ukabona igihe cyo gushwana kiba kinini kurusha ibihe byiza. Urukundo nk’uru ntirushobora kuramba.
NTAKUBAHA: Umuntu mukundana ariko ukabona ntabwo akubaha, birutwa no kubireka kuko ntacyo biba bimaze.
IGIHE KIRAGERA UKUMVA WARIBUZE: Hari igihe kigera ufite umuntu mukundana ariko ukumva ntuzi ibyo urimo, mbese ukumva ntiwamenya icyo usobanurira abantu haramutse hagize ukubaza uko byifashe mu rukundo rwawe n’uwo muntu. Iyo ugeze aho wumva utamenya uko bihagaze, nta biba bihari uba ukwiye guhagarika gukomeza kwibeshya no kubeshya umutima wawe.
NTA BIHE BYIZA MUGIRANA: Abantu bamwe na bamwe bitwa ko bari mu rukundo ariko bakaba batajya banasohokana, batajya batembera, badashobora guhura ngo basangire cyangwa bagire umwanya wihariye ngo bagirane ibihe byiza. Mu gihe bimeze gutya, amahirwe y’uko urukundo nk’uru rwaramba aba ari make.
AGUCA INYUMA KENSHI: Kubabarira bibaho ariko iyo bihora byisubiramo ku ikosa rikomeye nk’iri ryo kuguca inyuma, uba ukwiye gufata umwanzuro ukabivamo.
NTA MWANYA WO KUGUTEKEREZAHO AGIRA: Kuba umuntu mukundana ntibihagije, ahubwo niba agukunda by’ukuri ashobora gukora ikintu kikugaragariza ko ahora agutekereza, akaba yakugurira nk’ikintu cyoroheje azi ukunda cyangwa n’ibindi bigaragaza ko akwitegereza, atekereza ibyo ukunda.
UBA WUMVA WAKWIGIRA UWO UTARI WE IGIHE URI KUMWE N’UWO MUNTU: Umuntu muba muri kumwe ukumva wahindutse, ukumva hari ibintu mu buzima busanzwe wakora cyangwa wavuga ariko muri icyo gihe ukaba utabikora, haba hari impamvu ibitera. Bishobora guterwa n’uko uwo muntu ubona atagukundira uko uri cyangwa se ukaba ushaka kumera uko ashaka, ariko ibyiza ni ugukundana n’umuntu udatuma wumva ushaka kuba uwo utari we. Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa ari gukoresha umusore mu rukundo.
NTABWO AJYA AGIRA AMATSIKO YO KUMENYA UKO UBAYEHO N’IBINDI BYEREKEYE UBUZIMA BWAWE: Umuntu ugukunda aba afite amatsiko yo kumenya ibyo ukunda, ibyo wanga, uko ubayeho, umuryango wawe n’ibindi bitandukanye. Igihe ukundana n’umuntu ukabona ibyo byose ntacyo bimubwiye, haba harimo ikibazo kuko biba bidasanzwe. src: inyarwanda