Cleophas ni umunyamakuru ukunzwe cyane kubera ijwi rye ariko uretse kuba anakoresha ijwi rye mu itangazamakuru uyu mwuga awumazemo igihe kinini cyane, ikindi anawufatanya no kuba ari pasteri. Uyu mugabo yavukiye muri Gicumbi nyuma aza kubana n’umuryango we muri Rwamagana, kuri ubu uretse kuba ari umunyamakuru ni umu pasteri muri ADEPER. Bimwe mu bihugu umukobwa wujuje imyaka 12 ahita ashyingirwa nta gutinda
Barore ni umuyobozi mu rwego rw’itangazamakuru rwigenzura ndetse akaba n’umunyamakuru ukorera muri RBA uyu mwuga akaba awumazemo imyaka isaga 28. Uyu mugabo yigeze gutangaza ko ubu bunararibonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK ndetse na kaminuza, akaba yarize amashuri afite intego ko azaba umupadiri ariko bikaza kurangira akundanye n’umukobwa wagize uruhare muguhindura icyerekezo cye.
Barore ubu arubatse ndetse anafite abana n’umugore bakuranye ndetse bakanaturana. Barore Cleophas yavuze ko tariki 5 Mutarama 1995 aribwo yabonye ibaruwa imubwira ko imwemerera kuba umukozi w’ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda cyahoze ari ORINFOR. Yakoze kuri radio Rwanda, aza kujya mu ishami ry’amakuru ndetse nyuma aba n’umuyobozi w’agashami k’amakuru nyuma aza kuba umunyamakuru mukuru “editor” wa radio na television by’agateganyo.
Yakoze ibiganiro bitandukanye byibanda kuri politiki ndetse n’ubuzima ariko ikiganiro cyamamaye cyane yakoze ni “makuru ki mubinyamakuru” kimwe n’icyo akora ubungubu cyitwa “isesenguramakuru”. Mu kiganiro Cleophas yagiranye na UKWEZI mu mwaka wa 2020 yavuze ko uru rugendo rw’itangazamakuru arumazemo igihe kinini kandi yarwigiyemo byinshi cyane yishimira nk’umuntu.
Muri uyu mwuga w’itangazamakuru kandi yakoze imirimo myinshi utandukanye anabona n’ibihembo byinshi bitandukanye, akaba anafite n’umwihariko wo kuba yarakoranye ibiganiro birenze kimwe na nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame. Baganira yavuze ko kugirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu ari ikintu gikomeye yagezeho kandi Atari yarigeze yiyumvisha ko azagikora kuganira n’umuntu ukomeye nka perezida.
Ati”iyo ari umutumirwa w’ikirenga, birakurenga ukabura uko wifata kuko ushobora no kuryama ugasinzira ugashiduka amasaha yarenze. Ufite ikiganiro nka kiriya n’umuntu ukomeye, iyo ukimara kubyumva utangira kwitegura hakiri kare, kuburyo ubwenge n’umutima wawe ariho honyine ubyerekeza”. Mu kwezi kwa werurwe 2012 nibwo Barore yimitswe nka pasiteri mu itorero rya ADEPER.
Barore yavuze ko kuba ari umu pasiteri bitajya bimubuza gukora itangazamakuru kinyamwuga ndetse ngo bimubuze kuba yamenya ibindi bintu biri kubera mu gihugu ati” umunyamakuru mwiza ni utagira ubute mu kumenya kuko kumenya ntacyo bitwara. Kumenya ko mu Rwanda hari amakipe cumi n’angahe ari mu cyiciro cya mbere ntago byambuza kuba pasiteri. Kandi kumenya ko mu ikipe runaka harimo ikibazo ntago byambuza kuba pasteri”.
Yakomeje avuga ko kuba yamenya ko urubyiruko rurimo kwica amabwiriza bakajya kururaza muri stade bitamubuza kuba paster, kumenya ko utubari dufunze bitamubuza kuba paster ahubwo ayo ari amakuru kikaba ikintu kimwe ndetse no kumenya uko ubyitwaramo bikaba ikindi. Barire yavuze ko hari abantu batekereza ko kuba ari pasteri byamubuza kujya mu mikino ndetse n’imyidagaduro cyangwa se ngo amenye aho utubari tubarizwa cyane ko anahanyura ajya mu kazi ahari utubari twinshi.
Akomeza avuga ko kandi intwaro ikomeye ishobora gufasha abakiri bato kuba bakwinjira muri uyu mwuga ari ukujijuka, kujijurwa ndetse no gushirika ubute. Yatanze urugero uburyo bisaba ubukerebutsi kuba wakumva ikiganiro cy’amasaha ane kandi ushaka gukuramo ikiganiro cy’iminota ibiri yonyine ati” urumva umuntu wiriwe mu nama umunsi wose ukamubwira kugukorera ibyabereyeyo mu minota ibiri gusa, uwo ntago ari umuntu woroshye”.
Barore atanga inama ku banyamakuru bakiri bato ko uyu mwuga ari umwuga ukomeye kandi uvunanye, kuko hari nubwo ushobora kuwukora kandi udahembwa. Mu kwezi kwa Mata 2022 Cleophas barore yinjiye mu mubare w’abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yarangizanije iki cyiciro n’abandi banyamakuru bakunzwe barimo Uwera Jean Maurice ndetse n’umuvandimwe wa barore witwa Titian Mbangukira.