Ibintu by’ingenzi bishingirwaho ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri Kaminuza

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko umunyeshuri wese wagize amanota meza si ko aba agomba kwiga muri Kaminuza, ahubwo hari ibindi bisabwa ngo yemererwe kwiga, muri ibyo ibishingirwaho ni ibintu bitatu, ari byo amanota, amafaranga y’inguzanyo ihari uko ingana n’imyanya iri muri za Kaminuza.

Yagize ati “Kubona buruse cyangwa inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza ntabwo bijyanye n’amanota gusa, ntawe uba ugomba kuvuga ngo ubwo nagize aya manota nzabona inguzanyo, kuko murabizi nayo irasabwa.” Ikindi yavuze ko kwiga kaminuza umunyeshuri abanza kubisaba. Ati “Icya mbere ubanza gusaba kaminuza ushaka kujyamo, yamara kukwemerera ukabona ugasaba inguzanyo, bivuze ngo biterwa n’inguzanyo ihari, bikaba ari byo bigena umubare w’abanyeshuri bari buyihabwe.”

Minisitiri Twagirayezu yakomeje avuga ko imibare y’abajya muri kaminuza ihinduka bitewe abanyeshuri batsinze. Yagize ati “Buri mwaka iyo mibare irahinduka, bivuze ko buri mwaka iyo tugiye gutangira turabanza tukicara, tugakora isesengura tukareba uko abanyeshuri bacu bakoze, akaba ari bwo tubara ayo manota yabo.”

Minisitiri akomeza asobanura agaragaza ko amanota, imyanya ndetse n’amafaranga ari ibintu bindagurika ntibihora hamwe. Yagize ati “Nanone ibijyanye n’amafaranga y’inguzanyo ku bagiye kujya muri kaminuza, ibyo by’inguzanyo, amafaranga ahari n’imyanya ihari ni byo bigena amanota y’ababihabwa, bivuze ko bidashoboka kuba ari ibintu bidahinduka kubera ko byose bijyana birahinduka.”

Ibi Minisitiri Twagirayezu Gaspard yabitangaje ubwo hatangazwaga amanota asoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2022/2023, ku itariki ya 4 Ukuboza 2023.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yishe arashe umusore w'imyaka 24 amuziza umukufi yari yambaye

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatemesheje umuhoro umwana we bapfa ifu y'igikoma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved