Ibinyoma abagabo bubatse babeshya abakobwa bashaka ko baryamana gusa.

Mu gihe ukundana n’umugabo wubatse ukaba ukeka ko hari aho umubano wanyu uzagera, tekereza 2. Abagabo bafite abagore baba bafite ubwenge n’ubucakura buhambaye. Bagusezeranya isi n’ijuru kugira ngo wemere ko koko mufitanye ejo hazaza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 3% aribo batandukana n’abagore babo kugira ngo babane n’amahabara. Ayo niyo mahirwe ufite yo kuba mwabasha kubana asize umugore w’isezerano.    Impamvu 5 rukumbi udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana.

Ashobora kuba agukunda nk’uko abikubwira ariko ntibyagera ku rukundo akunda abana be n’umugore we. Biramutse binabaye mukabana nkuko aca umugore we inyuma , amahirwe menshi ni uko na we azaguca inyuma. Ibi ni ibinyoma abagabo bubatse bakunda guhuriraho babeshya abagore cyangwa abakobwa babasezeranya kuzabana nyamara bishakira ko baryamana bakabayarana abo.

SINKIKUNDA UMUGORE WANJYE: Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Ni iki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda?Mubanye nk’uko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

TUBANA GUSA KUBERA INYUNGU Z’ABANA: Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n’abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita ku muryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

NTITUKIRYAMANA: Kuba atagitera akabariro n’umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n’umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange?

TURI HAFI GUTANDUKANA: Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n’umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n’umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika kukatsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe,…

Inkuru Wasoma:  Dore ingeso eshanu (5) abakobwa bagira zikarakaza abakunzi babo ku buryo byaba intandaro yo gutandukana

Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye nk’uko Rwandamagazine ivuga ko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rwabitangaje.

Inkuru Wasoma:  Ibyerekana ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi

Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye nk’uko Rwandamagazine ivuga ko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rwabitangaje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved