banner

Ibiramutse bivugwa ku rugamba hagati ya FARDC na M23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024, haramutse amakuru avuga ko Imirwano ikomeje hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, yaramukiye muri Teritwari ya Masisi.

Ibi bikomeje nyuma y’igihe FARDC n’abafatanyabikorwa bayo (FDLR, Abacancuro, imitwe ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iz’umuryango wa SADC) bamaze igihe bagaba ibitero karahabutaka ku nyeshyamba za M23 bagamije kureba uko bazirukana mu bice bya Teritwari ya Masisi igenzura nubwo bitoroshye.

Mu kwezi gushize iyi mirwano nibwo yatangiye gufata indi ntera ndetse abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bateganya ko ishobora gukomera kurushaho muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024, bijyanye n’uko abo M23 ihanganye na yo bateganya kuyiviraho inda imwe mu rwego rwo kuyitsinsura burundu.

Inkuru Wasoma:  Ubutasi bw’u Burundi bufungiye Umunyarwanda ahantu hatazwi

Icyakora Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka avuga ko imirwano yakomeje nyuma y’uko Ingabo za Leta ziteye ibirindiro bitandukanye muri Teritwari ya Masisi. Ati “Ingabo zihuje z’ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa zirimo FARDC n’abandi, zasubukuye ibitero ku basivile mu duce dutuwe cyane i Mweso, Mushaki, Karuba no mu nkengero zaho. Ziri kwifashisha imbunda z’imizinga, ibifaru by’intambara ndetse na za drones.”

Lawrence Kanyuka yibukije umuryango mpuzamahanga n’imiryango y’ubutabazi ko ibitero ingabo za Leta ya Congo ziri kugaba imweso bigamije kurimbura abaturage, agaragaza ko kuba ntacyo iyo miryango iri kubikoraho ari ibyo kwamaganirwa kure, kuko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buri kuhahonyorerwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved