Ibiri kuvugwa kuri Sentore Lionel bibaye ukuri Aline Bijoux yaba yarabaye inzirakarengane y’urukundo

Amakuru aherutse kuvugwa kuri Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime nyarwanda, yavugaga ko umugabo usigaye abana na we kuri ubu ngubu ndetse akaba ari na we babyaranye umwana aherutse kwibaruka, yari umusore witwa Jimmy Martin wari na musaza we mu bukwe bwe na Sentore Lionel bizwi ko ari umugabo we kuri ubu.  Uwateye inda Bijoux Aline yari musaza we mu bukwe bwe na Sentore wayobewe uwamwibye ariko azi aho amuhishe.

Nyuma y’uko umunyamakuru dc Clement atangaje iyo nkuru, yahise atangaza n’indi nkuru y’umuntu wamwandikiye ubutumwa nyuma yo kumva ibyo yari yavuze kuri Bijoux, uwamwandikiye avuga ko ari umuntu uzi neza Sentore ndetse banaturanye, nubwo uwo muntu yasabye Clement ko atavuga amazina ye ariko yavuze ko Sentore ari umuntu udashobotse kuburyo ahubwo yataye Bijoux mu kagozi ari nako katurutsemo guterwa amabuye kwe kwose.

Mu butumwa burebure uwandikiye Clement yavuze ko atuye m’Ububiligi akaba aturanye na Sentore ndetse akaba anamuzi, yavuze ko igihe aba bombi bajyaga gukora ubukwe Sentore nta bushobozi yari afite kuburyo bwabaye ibikenewe byinshi cyane mu buryo bw’amafranga, uyu musore witwa Jimmy Martin bivugwa ko bari kumwe ndetse na Bijoux aribo babigizemo uruhare runini.

Yakomeje avuga ko kandi igihe bajyaga gukora ubukwe, Bijoux Atari azi ko Sentore afite umugore w’isezerano wanze kumuha gatanya, kugeza n’ubu ngubu uyu mugore uri m’Ububirigi akaba yaranze guha Sentore gatanya, ikirenze ibyo Sentore akaba afite n’undi mugore mu Rwanda babyaranye umwana, uwo mwana akaba arerwa na mushiki we.

Uwatangaga amakuru yakomeje avuga ko mbere hose Martin yakundaga Bijoux biri kuvugwa ko babana ubu, ariko ubwo Martin yashakaga kubana na we bikanga kuko Bijoux yari yarahaye isezerano Sentore, bityo ubwo bari hafi gusezerana (Bijoux na Sentore) akaba aribwo Bijoux yaje kumenya ibyo byose bisa nk’aho amazi yarenze inkombe, iyo ikaba ariyo yabaye intandaro nyamukuru y’amakuru yose yagiye yumvikana hagati y’abo nyuma y’ubukwe.

Inkuru Wasoma:  Tom Close n’umugore we Tricia binjiye mu wundi mwuga w'imyidagaduro mu Rwanda

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva abantu bacira iteka Bijoux aribwo ahisemo kuvuga ibyo azi kuri Sentore kugira ngo abantu bose bamenye ukuri bareke kumuharabika, kubera ko Sentore ariwe watetse imitwe Bijoux. Yakomeje avuga ko kandi yumvise ko Bijoux na Martin bashobora kuba barasezeranye mu murenge, kuri ubu bakaba babana.

Abakurikiye ikiganiro cy’umunyamakuru Clement yasomeyemo ubu butumwa bw’uwamwandikiye, mu gutanga ibitekerezo byabo bamwe bavuze ko ibi biramutse ari ukuri, Bijoux yaba yarabaye inzirakarengane mu rukundo kandi abantu bose batagakwiriye kumuciraho iteka, abandi bavuga ko Lionel Sentore yaba ari umugome ku rwego rwo hejuru nk’uko ibitekerezo byabo muri iyo nkuru byanditse.

Inkuru Wasoma:  Burundi: Intambara hagati ya Natacha na Meili iri mu nzira.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva abantu bacira iteka Bijoux aribwo ahisemo kuvuga ibyo azi kuri Sentore kugira ngo abantu bose bamenye ukuri bareke kumuharabika, kubera ko Sentore ariwe watetse imitwe Bijoux. Yakomeje avuga ko kandi yumvise ko Bijoux na Martin bashobora kuba barasezeranye mu murenge, kuri ubu bakaba babana.

Abakurikiye ikiganiro cy’umunyamakuru Clement yasomeyemo ubu butumwa bw’uwamwandikiye, mu gutanga ibitekerezo byabo bamwe bavuze ko ibi biramutse ari ukuri, Bijoux yaba yarabaye inzirakarengane mu rukundo kandi abantu bose batagakwiriye kumuciraho iteka, abandi bavuga ko Lionel Sentore yaba ari umugome ku rwego rwo hejuru nk’uko ibitekerezo byabo muri iyo nkuru byanditse.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved