Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP), byajyanye mu rukiko abayobozi batatu bo mu biro bya Perezida Donald Trump, bibarega kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru nyuma y’uko bikumiriwe kwitabira bimwe mu bikorwa bya perezida.
Iki kirego cyaturutse ku cyemezo cya Perezida Trump cyo guhindurira izina Ikigobe cya Mexique kikitwa ikigobe cya Amerika. AP yanze gukoresha iryo zina ivuga ko igomba gukoresha amazina y’ahantu azwi ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatumye AP ihabwa akato mu bikorwa by’itangazamakuru bibera mu biro bya Perezida ndetse n’ahandi hantu hose Perezida y’aba ari.
AP yatanze ikirego ku wa 21 Gashyantare 2025, mu Rukiko rwa Washington D.C. Abashyirwa mu majwi ni Susan Wiles, Umuyobozi Mukuru wa White House, Taylor Budowich, Umwungirije na Karoline Leavitt usanzwe ari Umuvugizi wa White House.
AP ivuga ko ibyo White House yakoze binyuranyije n’Ingingo ya Mbere y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irengera ubwisanzure bw’itangazamakuru.
White House yo ivuga ko AP iri gukoresha ububasha bwayo nabi mu gukwirakwiza ibitekerezo bigamije gucamo ibice rubanda.
Trump ukunda gushinja ibitangazamakuru kubogama no gukwirakwiza amakuru atari yo kuri we no kuri politike ye, yavuze ko AP izongera kwemererwa gutara amakuru yo muri White House igiye izaba yemeye kuvuga Ikigobe cya Amerika.
Ibindi bitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika nka CNN, Fox News, The New York Times, na The Washington Post, byashyize umukono ku ibaruwa isaba White House gukuraho izi mbogamizi, kugira ngo AP yongere kwemererwa gukora inkuru muri White