Ibiryo abanyeshuri barenga 70 bariye mu kigo byatumye bajyanwa kwa muganga

Abanyeshuri barenga 70 bariye ibiryo mu kigo bajyanwa kwa muganga igitaraganya, bikekwa ko byari bihumanye. Ni k’Urwunge rw’amashuri rwa Gahushyi mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukira.

Abo banyeshuri bihutanwe mu bitaro bya Kibungo abandi bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Gituku nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’umurenge wa Rukira, Buhiga Josue.

Yabwiye BTN ko nubwo ibyo byabaye atakwemeza ko ayo mafunguro abanyeshuri bariye ahumanye kuko nta bushobozi bwo gupima afite, hari ibyagiye gusuzumwa hakazamenyekana ikizava mu isuzuma. Icyakora yavuze ko bakeka ko bashobora kuba bariye ibiryo bidahiye cyangwa bidatetse neza.

Inkuru Wasoma:  Umugabo akurikiranweho kuruma umunwa w’umugore baturanye arawuca kubera ibiraha

Gitifu Buhiga yasabye abayobozi b’amashuri kujya bita ku isuku y’ibiribwa bihabwa abanyeshuri mu kwirinda ko ubuzima bw’abanyeshuri bamererwa nabi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved