Hari ababyeyi bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati biyise ‘Abarakare’ nyuma y’uko bavuye mu Itorero ry’Abavidantiste b’umunsi wa karindwi kubera imyemerere yabo yihariye, bivugwa ko bakuye abana babo mu mashuri bavuga ko ibiryo bahabwa ku mashuri bitangwa na shitani.
Bamwe mu baturage batanze ubuhamya kuri aba babyeyi bavuze ko imyemerere yabo iteye amakenga bityo bagasaba Leta kugira icyo ibikoraho. Ati “Bafata umwanzuro abana babakura mu mashuri, bitwaje imvugo yo kuvuga ko ibiryo barya biba bivuye kwa shitani.” Uyu muturage yakomeje agira ati “Uko imyemerere yabo imeze bitandukanye natwe kandi uko umuntu yumva ikibazo siko n’undi acyumva. Mbere bahoze ari Abadive ariko mu gihe cya Covid-19 nibwo bafashe icyemezo basohoka muri iryo dini, banga gufata inkingo za Corona ndetse kugeza ubu biyise abarakare.”
Undi muturage nawe ati “Nonese buriya ntibikurura umwuka mubi mu bandi bantu? Biriya byateza n’intambara kuko niho usanga n’umwana ashobora guturuka avuga ngo ni amadini ni amadini akaba yagirira nabi igihugu cye. Leta nayo igomba kuba maso, ikabirwanya kuko nta myumvire mizima irimo.”
Umwe muri aba biyise abarakare avuga ko ishuri rya mbere kandi rikenewe mu buzima ari Kirisitu nta mpamvu yo kujya mu mashuri asanzwe. Ati “Abana bacu biga gusoma no kwandika, biga iby’ubwenge, iby’umubiri n’iby’umwuka. Kwigana n’abandi byo…, dusoma ngo ishuri rya mbere, ni ishuri rya kirisitu nta bindi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantale yemeje aya makuru ariko avuga ko bagiye gukomeza kwigisha abo baturage ngo barebe ko bahindura imyumvire. Ati “Tugiye gukomeza ubukangurambaga, twigishe, tubahugure bihoraho, tubabwira ko bagomba kohereza abana ku ishuri kuko nibo bazavamo abayobozi b’ahazaza ndetse nibo igihugu cyacu gihanze amaso.”
Aba babyeyi bo mu Karere ka Rutsiro si bo gusa bigaragaye ko bakuye abana babo mu mashuri mu Rwanda kuko muri 2021 hari ababyeyi bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana bakuye abana babo mu mashuri ndetse bigomeka kuri Leta.