Igihano cy’urupfu nicyo gihano kibi kibaho gisumba ibindi byose umuntu wakoze ibyaha ashobora guhabwa ndetse uwahawe kino gihano ajya kugikorerwa n’ubundi yarangije gupfa kare cyane mu mutwe kubera ko igikomye cyose aba yumva koi bye birangiye. Nta muntu utajya wibaza uko bigenda ku muntu wahawe igihano cy’urupfu, uko aba ri gutekereza mu munota we wa nyuma, ibyifuzo bye ibyo ari kumva ashaka kurya, n’ijambo rya nyuma avuga.

 

Twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka CNN, BBC ndetse n’inyandiko zo muri Texas tugiye kubagezaho ifungwa 8 zahawe igihano cyo gupfa ndetse n’ibyaha babaga barakoze ndetse n’ibyari mu mitwe yabo mbere y’uko bicwa n’ibiryo ubwabo basabye byo kurya bwa nyuma mbere y’uko icyo gihano kibasorezwaho.

Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro

 

1 DAVID WAYN STOKER

Stoker ni umugabo wavutse tariki 25 Mutarama 1959, mu buzima bwe yari umubaji w’ibitanda, intebe ndetse n’ibindi. Aho yakoreraga rero hafi habaye ubujura mu iduka biza kurangira nyir’iduka witwa David Mannrique w’imyaka 50 ahasiga ubuzima, biza kurangira Stoker afashwe, nubwo nta bimenyetso bikomeye byamushinjaga ariko bamuciriye urubanza akatirwa igihano cyo gupfa. Ku itariki ya 16 Kamena 1996 nibwo Stoker yishwe hakoreshejwe kumutera urushinge. Ibiryo bye yasabye ni ifiriti iriho baga ndetse na Ice cream. Ijambo rya nyuma yavuze ati” mbabajwe nuko mwabuze abanyu, ariko nta muntu wanyu nigeze nica”.

 

2 ANTHONY RAY WESTLEY

Mu gitondo cyo ku itariki 13 Mata 1984 nibwo Ray n’abasore b’inshuti ze babiri bari barimo gutembera mu modoka ariko bari kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge bya marijuana, uretse umu choffer wa utwaye niwe utari uri kunywa. Ubwo bakomezaga urugendo rwabo uko ari batatu basinze, bageze ku iduka bagenzi be bari kumwe bava mu modoka, uyu Ray yagumye mu modoka hashize umwanya agiye kumva yumva amasasu menshi aravuze, mu gusohoka ngo ajye kureba ibibaye¸asanga bagenzi be bari bari kumwe bari hasi bapfuye, wa mu choffer wari ubatwaye yakomeretse ndetse na nyir’iduka yapfuye.

 

Ako kanya Ray yahise afata uwari utwaye amushyira mu modoka amwirukankana kwa muganga, police yagerageje kumwirukaho ariko ntiyamufata, kugeza ubwo yageze kwa muganga yamara kuhageza umutwazi wabo, agahita ajya kwitanga kuri police ngo asobanure uko byagenze, uwo akaba ariwo munsi wa nyuma w’ubwisanzure bwe kuko yahise afungwa ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi. Uyu wari umuhinzi mu buzima busanzwe yaje kwicwa tariki 13 Gicurasi 1997 muri Texas. Ifunguro rye yasabye ryari ririh ifiriti, inkoko itetse mu mavuta ndetse n’umugati. Ijambo rya nyuma yavuze yagize ati” ndagira ngo mumenye ko nta muntu nigeze nica, ndabakunda mwese”.

 

3 THOMAS BAREFOOT ANDY

Andy yavutse tariki 23 Gashyantare 1945, ku myaka ye 38 bwa mbere,Andy yafashe umwana w’umukobwa w’imyaka 3 kungufu, police ntiyatinze kumushakisha ngo imute muri yombi. Muri Texas mu gace kamwe uyu mugabo yari arimo tariki 7 Kanama 1978, umu police yinjiyemo agiye kumufata, ahita amurasa amasasu atatu mu mutwe, umu police nawe ahasiga ubuzima gutyo. Icyo gihe FBI yahise ikoresha imbaraga z’umurengera ngo imufate kuko byagaragaraga ko ari kubangama cyane. Nyuma yaje guhamwa n’icyaha akatirwa igihano cyo kwicwa.

 

Tariki 30 ukwakira 1984 nibwo Andy yishwe atewe urushinge. Ifunguro yasabye bwa nyuma ryari ririho ibishyimbo, umuceri, imboga, ibigori ndetse n’isosi, arangije anasaba fanta ya cocacola. Ijambo rye rya nyuma yagize ati”ndashaka ko buri wese amenya ko nta rwango mufitiye. Ndabababariye mwese, nizeye ko uwo nahemukiye nawe azambabarira, nsabye imbabazi kubyo nakoze byose, kuwo ariwe wese nizeye ko rwose muzambabarira”.

 

4 JAMES RUSSEL

Nawe ni umwe wahawe igihano cyo gupfa, ndetse ibyo yakoze mu masaha ye ya nyuma biramenyekana. James yari umuhanzi ndetse w’umunyamuziki. Rero umunsi umwe yari ari muri studio ari kumwe na producer we, nuko bagirana ikibazo ku buryo batabashije kumvikana, ubundi James ahita arasa producer we, amaze kumurasa umugabo wari uri aho hafi nawe ariruka, James mu kumwirukaho aramufata ubundi nawe amurasira hasi yahoo yarasiye producer we.

 

Ntago byatinze kuko mu masaha abiri gusa yahisa afatwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi. James yishwe tariki 19 nzeri 1991 atewe urushinge rumwica. Mu ijambo rye ryanyuma yavuze amazina y’inshuti ze zose mu buryo bwa HIPHOP, ibyo yasabye byo kurya bya nyuma byari Pomme.

Hotel 10 za mbere zihenze mu Rwanda, tekereza million 10 mu ijoro rimwe

 

5 JEFFREY ALLEN BARNEY

Allen yavutse tariki 1 Werurwe 1958. Ubwo yari akiri umusore muto yaribye bamujyana muri gereza, nyuma yo fugungwa amezi umunani aza gufungurwa, ageze hanze ya gereza umugabo wari inshuti ye witwa Steven wizeraga cyane ko uyu Allen agifite ahazaza amuha akazi ko kumukorera mu rugo, nuko umunsi umwe Steven yagiye, uyu Allen yaje kujya impaka n’umugore wa sebuja Steven, kugeza ubwo yarakaye cyane maze akazana ikintu akagikubita uyu mugore akaza gupfa.

 

Allen utari umaze igihe avuye muri gereza ntago byatinze icyaha kiza kumuhama, niko guhita asubizwa mur gereza, bidatinze bamukatira igihano cyo gupfa. Allen yishwe tariki 16 Mata 1986 ubwo yaterwaga urushinge ruhita rumwica, Ibiryo bye bya nyuma yatse Snacks ndetse n’amata. Ijambo rya nyuma yagize ati”ndasaba imbabazi kubyo nakoze, nkwiriye kino gihano, Yezu mbabarira”.

 

6 JOHNNY FRANK GARRET

Frank yavutse tariki 24 ukuboza 1963. Ubwo yari afite imyaka 17 bari batuye imbere y’urusengero rw’abagaturika. Uyu musore yaje gukunda umubikira, agiye kubimubwira umubikira aramuhakanira amubwira ko bitashoboka, nuko ahubwo umubikira amubwira ko yazajya aza gusengera kuri chapel yabo. Ku itariki 9 ugushyingo 1981 uyu musore yaje kwinjira mu kigo cy’abihayimana afata wa mubikira aramuzirika, maze amufata kungufu arangije aramwica byose abikoreye muri icyo kigo.

 

Ntago byaje gutinda kuko nyuma y’iminsi 10 Garret yarafshwe ubundi akatirwa igihano cy’ufupfu. Yishwe tari 12 gashyantare 1992, ifunguro rye rya nyuma ryari ice cream naho ijambo rye rya nyuma yavuze ati” ndashaka gushimira umuryango wanjye kubw’urukundo no kunyitaho, naho abasigaye bose ku isi baragasoma ikibuno cyanjye”.

 

7 WILLIAM PRINCE DAVIS

Davis yavutse tariki 24 mata 1957. Yari umuhanga cyane mu bijyanye no kubaka amasakaro y’inyubako. Umunsi umwe ubwo yari arimo gusakara yabonye umugabo n’umugore barimo gukora imibonano mpuzabitsina, nuko aramanuka ahita yica wa mugabo maze afata wa mugore kungufu arangije nawe aramwica. Davis yahishe ibimenyetso nyuma yo kugaragara kw’iyo mirambo uko ari ibiri, gusa nyuma ubushinjacyaha buza kumutumizaho biza kurangira ibimenyetso bigaragaje ko byanga byakunda uwasakaraga aho ariwe wabishe.

 

Davis icyaha bamaze kukimuhamya bahise bamukatira igifungo cy’urupfu. Yishwe tariki 14 nzeri 1999, ijambo rye rya nyuma yagize ati” ndashaka gusaba imbabazi umuryango wanjye wose kubera akababaro batewe n’ibyo nakoze. Ndashaka no gushimira abagabo bose bakatiwe urwo gupfa kubw’urukundo banyeretse muri iyi myaka. Nizeye ko guha umubiri wanjye abakora science hari ikintu bazawukoresha bigatuma hari uwo bifasha. Ibyo nsigaranye byo kuvuga, mwese murakoze cyane”. Ibiryo bye bya nyuma byari amaguru y’inkoko, ibishyimbo, umugati, snacks ndetse na cocacola.

 

8 GERARD LEE MITCHELL

Lee yavutse tariki 27 ukuboza 1967. Ubwo yari akiri umusore mutoya yahuye n’abagabo babiri bari mu modoka bagiye kugura ibiyobyabwenge, bamaze kumubaza ababwira ko abifite ariko aho bahuriye atariho arabibahera, bamwinjiza mu modoka ababwira ko nibagera aho abahera arabaha. Ubwo bageze imbere abatunga imbunda ababwira ko bakomeza kugenda, mu bwoba bwinshi bakomeje kugenda, abagejeje aho yashakaga akura imbunda mu mufuka arabica, ahita atwara amafranga bari bafite yose.

 

Umuntu wari aho ngaho wabonye ubwicanyi bw’uyu musore nawe yashatse kwiruka lee ahita amubona nawe aramwica, Police mukuhagera bagerageza kumwirukankana ariko baramufata, bakimara kumufata yahise ababwira ati” narashe abahungu babiri b’abazungu sha murambaza iki?”. Lee yaje guhamwa n’icyaha bamukatira urwo gupfa. Yishwe tariki 22 ukwakira 2001 aho yakoraga akazi k’ububaji bikaza kumenyekana ko yangaga abazungu cyane. Ijambo rye rya nyuma yagize ati”mumbabarire kukubababaza, mumbabarire kukubambura ubuzima, ndasaba n’Imana imbabazi”.

 

Ati” ndabizi ko bishobora kuba bikomeye, ariko ndasaba imbabazi ku muryango wanjye. Ndagira ngo kandi mbamenyeshe ko nkunda buri wese muri mwe, mukomeze mukomere mumenye ko nzahora mbakunda iteka. Ndabizi ko ngiye iwacu kubana n’Imana, nimuririre mu byishimo ku bwanjye”. Ifunguro rye rya nyuma akaba yaratse ama bombo.

UKO AMAPETI YO MU GISIRIKARE CY’U RWANDA ARUTANWA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved