Uwavuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yazindukiye u Rwanda, ntiyaba abeshye cyangwa ngo yibeshye kuko nyuma y’igihe gito asimbuye Pierre Nkurunziza ku butegetsi yatangiye kurwibasirana ingoga, arushinja kuba umuturanyi mubi.
Ndayishimiye yarwibasiraga ashingiye ku birego byatangijwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, ko rwanze koherereza u Burundi abahunze imvururu zo 2015, zahunze ubwo Nkurunziza yashakaga manda ya gatatu yateje umwiryane muri politiki y’iki gihugu.
Muri Kanama 2020, hashize amezi abiri gusa, Ndayishimiye yavugiye muri Komini Busoni mu yahoze ari intara ya Kirundo ati “Mbega ko tuzi impamvu ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate! Erega bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu. Turabizi.”
Kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020, u Rwanda n’ibiryo cyangwa ibibikomokaho biri mu byo yavuze cyane, akenshi akabivuga mu buryo butuma abantu babigira urwenya.
Muribuka acyurira Abanyarwanda indagara? Umunsi yavuze ko adashobora kwishyura restaurant mu gihe itamuha isahani yuzuye, imeze nk’ikirunga, abantu bifashe ku munwa. Mu mwaka ushize, yavuze ko u Burundi bugiye kujya butanga inkunga kuko bugiye gukira, ariko Abarundi benshi bakicira isazi mu jisho.
Hamwe n’andi magambo menshi yavuze, twegeranyije amwe muri yo adasanzwe yavuzwe na Perezida Ndayishimiye kuva igihe yagiriye butegetsi ku butegetsi.
Mu rwego rwo kugaragaza ko u Burundi ari ahantu heza cyane hatagira na kimwe habura, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko iki gihugu ari icyo busitani bwa Edeni buvugwa muri Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu.
Bibiliya ivuga ko Edeni ari ingobyi Imana yateretsemo Adamu na Eva nyuma yo kubarema. Yahamejeje ibiti by’igikundiro byera imbuto ziribwa, imezamo icy’ubugingo n’ikindi cy’ubwenge kimenyesha ikibi n’icyiza. Hariho umugezi unetesha iyo ngobyi, ugizwe n’ibice bine.
Ubwo Ndayishimiye yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye muri Hotel Club du Lac Tanganyika muri Gashyantare 2024, yagize ati “U Burundi ni ubusitani bwa Edeni. Igihe Imana yirukanaga Adamu na Eva mu Busitani bwa Edeni, yazanye abamalayika bafite inkota z’umuriro kugira ngo baharinde, ntibazasubireyo.”
Kuri Ndayishimiye, ibice by’umugezi wisuka muri Edeni: Pishoni igose igihugu cy’i Havila, Gihoni igose Kushi, Hidekelu ica imbere ya Ashuri na Ufurate ni umugezi wa Rusizi, Ruvubu, Maragarazi n’Akanyaru.
Yasobanuye kandi ko inkunge ya Nowa yabaye ubwihisho bw’ubwuzure yubakiwe mu Burundi, ariko ngo umwuzure warayitembanye, uyohereza muri Israel.
Kuva mu mpera za 2022 kugeza mu mpera za 2023, mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi habayemo agahenge kuko imipaka yari yarafunguwe, abatuye ibihugu byombi bongera kugenderana no guhahirana.
Byose byazambye mu Ukuboza 2023, ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura. Icyo gihe Ndayishimiye yashinje u Rwanda kuwufasha, anazura dosiye y’abagerageje gukura Nkurunziza ku butegetsi.
Ndayishimiye yagaragaje ko umubano mwiza wari ufitiye Abanyarwanda akamaro kuko ngo bahahaga ‘imikeke’ ikomoka mu Kiyaga cya Tanganyika, aca amarenga yo kongera gufunga umupaka, ndetse anabishyira mu ngiro muri Mutarama 2024.
Yagize ati “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona Ikiyaga Tanganyika, bongeye kubona umukeke n’indagara. None uwo muhate wose u Rwanda rwemeye kuwusubiza ibubisi.”
Nubwo Ndayishimiye yavuze ko Abanyarwanda bahaha indagara mu Burundi, byagaragaye ko mbere y’uko yongera gufunga imipaka, indagara ziva mu gihugu cye zitari zikiboneka mu Rwanda bitewe n’uko zari zarahenze kurusha iziva muri Tanzania zizwi nka ‘Zanzibar’ n’iziva muri Uganda.
Umucuruzi ukorera mu isoko rya Nyabugogo waganiriye na IGIHE muri Mutarama 2024, yagize ati “Ibiciro byazo byigeze kugera ku bihumbi 17 Frw ku kilo kimwe, zirazamuka zigera ku bihumbi 23 Frw n’ibihumbi 25 Frw ku kilo kimwe.”
Ndayishimiye kandi yashinje u Rwanda ko rushaka gutera u Burundi, runyuze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko rwagaragaje ko aya amagambo adafite ishingiro na rito.
Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yari i Kinshasa muri Mutarama 2024, yibwiriye urubyiruko ko Abanyarwanda baboshywe, bityo ko azabafasha gukuraho ubutegetsi bwabo. Ni amagambo gashozantambara yamaganiwe kure.
Mu mbwirwaruhame zitandukanye, yumvikanye abwira Abarundi uburyo akunda ibiryo, ku buryo adashobora kwemera guhabwa bike mu gihe yabyishyuye muri restaurant.
Uyu Mukuru w’Igihugu yigeze kubara inkuru y’uburyo yigeze kujya muri Amerika, agafata icyemezo cyo kwitekera ibiryo kugira ngo adahendwa kandi yahawe inticantikize.
Na none kuri Hotel Club du Lac Tanganyika, muri Gashyantare umwaka 2024, Ndayishimiye yabwiye Abarundi n’abanyamahanga bari bahateraniye ko yigeze kujya muri restaurant, ahabwa isahani iriho akanyama gato n’akababi k’akaboga, yishyura Amadolari 50 yose.
Yagize ati “Sinzi ahantu nagiye muri restaurant, aho wishyuye amadolari 50, akamanyu k’akanyama kangana uku, akababi k’akaboga! Uuuh, njyewe nishyuye 5000 i Bujumbura ndarya n’inyama iriho, ngahaga.”
Ndayishimiye yakomeje ati “Iyo muvuze ngo mu Burundi ubuzima burahenze, ndatweeenga! Ko mutaragenda ngo mubone! Erega uwagenze arabona. Iyo muvuga ndareeeba! Mu Burundi ichakula cyaho kigize kuryoha, kigize uko ari cyinshi.”
Tariki ya 29 Kanama 2025, ubwo yari mu muhango wo kwimika Guverineri w’Intara ya Burunga, yabwiye abaturage ko abavuga ko bakennye babeshya, kuko bamwe muri bo baba bafite ubushobozi bwo kugura inzoga zagura ibiro 40 by’ibigori.
Ati “Ukabona umugabo yihereranye Heineken ngo mbese ubu bukene tuzabuvamo gute? Heineken igura ibilo 10 by’ibigori, iyumvire umuntu agiyee mu kabari, akanywa Heineken 2! Arangije kurya ibiro 20 by’ibigori, unyoye 4 ni ibiro 40 by’ibigori mu nda mu masaha atagera no kuri atanu.”
Mu gihe raporo zitegurwa n’inzego mpuzamahanga z’imari zirimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi, Ndayishimiye agaragaza ko izi nzego zibeshya, kuko ngo igihugu cye nta na kimwe gikennye.
Yigeze kubwira urubyiruko ati “Sinshaka ko mwebwe rubyiruko muyoberwa igituma u Burundi bubarwa mu bihugu bikennye kandi ari cyo gihugu cya mbere gitunze ku Isi. Ndababwira ngo u Burundi mujye mubuha umugisha kuko n’Imana yabuhaye umugisha.”
Ubukungu bw’ibihugu bubarirwa ku musaruro mbumbe, imibereho y’abaturage igapimirwa ku mafaranga buri wese yinjiza. Ibi byombi bigaragaza ko bitandukanye n’ibyo Ndayishimiye avuga, u Burundi bugifite urugendo rurerure.
Banki y’Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Burundi mu 2024 wageze kuri miliyari 2,16 z’Amadolari ya Amerika, buvuye kuri miliyari 3,34 z’Amadolari mu 2022. Mu mwaka ushize, Umurundi umwe yinjije byibuze Amadolari 153 ku mwaka.
Agaciro k’ifaranga ry’u Burundi gakomeje kurindimuka ugereranyije n’idolari, aho ubu rimwe rivunjwa arenga 2900. Gusa kuri Ndayishimiye, ibyo ntacyo bivuze kuko nta faranga rikwiye kugereranywa n’irindi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kanama 2024 ku ruzinduko yari amaze iminsi agirira hirya no hino mu gihugu, yagize ati “Mufite ingorane kuko abo hanze bababeshye. Muza gupima ku minzani Irirundi n’Idolari. Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye.”
Yakomeje ati “Pima umusaruro ufite, umutungo ufite n’amafaranga ufite mu gihugu. Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi, bingana n’Amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”
Tariki ya 14 Nyakanga 2024, Ndayishimiye yasuye umusozi wa Murehe uherereye ahahoze intara ya Kirundo, asobanurirwa ko hari amabuye ya Gasegereti apimye toni 12.700.000 yari yarahishwe n’abakoloni b’Ababiligi.
Ndayishimiye yavuze ko bitumvikana ukuntu ibihugu birimo u Bubiligi bivuga ko u Burundi bukennye, kandi bizi neza ko byahishe umutungo kamere wabwo.
Ati “Baragiye barayobora, tubonye ubwigenge baravuga ngo mwese muyabure. Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha?”
Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya BIMECO yasezeranyije Ndayishimiye ko igiye kohereza muri Murehe imashini zifite ubushobozi bwo gucukura toni eshanu za Gasegereti ku munsi.
Ndayishimiye yahavanye icyizere, agira ati “Urumva rero iyo turi kuvuga ngo u Burundi bwabyutse, birarangiye. Imana yabonye Abarundi twese turi umwe, iti ‘Reka mbabwire ibyari bihishe’. Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe? Abarundi twese twigire kugeza tugeze [iyo tujya]. Ni twe tuzatanga imfashanyo. None tuzayakoza iki?”
Ubukene bukomeje gufata intera mu Burundi na nyuma y’aho Ndayishimiye avumbuye Gasegereti mu musozi wa Murehe. Kubona amadovize n’ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu biri muri byinshi byabaye ingorabahizi kandi bikomeza kuba bibi uko imyaka ishira.