Ibitangaza byabaye kuri wa mugore wavukiye ku muhanda ndetse akanahabyarira kabiri anahandurira SIDA

Umugore witwa Tumukunde Jennifer yemeza ko yavukiye ku muhanda, akahabyarira abana babiri ndetse akanahandurira agakoko gatera SIDA. Uyu mubyiri yemeza ko kandi atazi inkomoko ye kuko atazi se cyangwa nyina.

Nyuma y’uko inkuru ye isakaye ahantu hose mu gihugu, uyu mubyeyi yaje kuremerwa inzu yo kubamo, aho yahawe inzu ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, ahabwa ibyo kurya n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu hamwe n’imyambaro ye n’iy’abana.

Iyi nkunga yayihawe n’ikigo cyigisha abantu batishoboye kugira imitekerereze ivuguruye ibaganisha ku iterambere rirambye, Priestmead foundation gikorera mu karere ka Gicumbi. Uyu mubyeyi uvuga ko yirariraga muri gare ya Nyabugogo ubu ari kuba mu karere ka Gicumbi.

Tumukunde yatangaje ko yabonye abaterankunda bamukura ku muhanda, anashimangira ko we n’abana be babayeho mu buzima bwiza. Yagize ati “Ndashima ubuvugizi mwankoreye, ubu nambaye neza, nanjye kuva navuka nibwo ndi kurara mu nzu, kuri matora no mu mashuka meza.’’

Tumukunde yakomeje avuga ko afite ibyishimo bidasanzwe, aho ari kurya, akaba mu nzu y’ibyumba bibiri harimo n’uruganiriro, aho na we arimo kwiyorosa nk’abandi ndetse n’abana bakaba banezerewe kuburyo udashobora gupima ingano y’ibyishimo bafite.

Umuyobozi wa Priestmead Foundation, Jonathan Nteziyaremye avuga ko bahisemo gufasha uyu mubyeyi kugira ngo abashe kuva mu buzima bubi yari abayemo. Yagize ati “Twamufashije kuko twabonye ko mbere na mbere yari akeneye ahantu ho kuba, akeneye ibiryamirwa mbere na mbere n’ibikoresho by’ibanze n’amafunguro kandi byose twarabimuhaye.”

Nteziyaremye yakomeje avuga ko bazamufasha mu gihe kigera ku myaka 3, ndetse bakazamucutsa na we amaze kugira ubushobozi bwo kuba yakwibeshaho. Bavuze ko bagiye kumufasha kwigirira icyizere mu gihe kingana n’amezi 3 na 6, azaba ari kwigarurira icyizere nyuma bamuganirize bamubaze icyo yakora kugira ngo abe yakwiteza imbere. Yakomeje avuga kandi ko bazamufasha kwizigamira kuburyo yagura ikibanza, aho bamwubakiramo inzu iciriritse bityo na we abashe kuba mu nzu ye bwite.

Inkuru Wasoma:  Impamvu bamwe mu bagabo b'i Nyabihu bagikubitwa n'abagore babo

SRC: IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved