Ku tariki 30 Nzeri no kuya 01 Ukwakira 2023 nibwo hateganijwe ibitaramo by’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ubuyobozi bw’u Burundi bukaba bwagaragaje ko bwishimiye ko uyu muhanzi yabataramira. Ibi byashimangiwe n’umuvugizi wa minisiteri y’umutekano Pierre Nkurikiye ubwo yagiranaga ibiganiro n’abasanzwe bakurikirana imitegurire y’iki gitaramo cya The Ben kigomba kubera muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwo muri iki gihugu bukomeza buvuga ko bwiteguye gufasha no gushyigikira ibi bitaramo, abashinzwe gutegura iki gitaramo bari barandikiye abayobozi, ariko bakavuga ngo ibyo ntibihagije ku bitaramo bikomeye nka biriya ahubwo bari bakwiye no kujyayo bakanahura, bagasabana ndetse bakanabatumira. iki gitaramo havugwaga byinshi ngo ndetse ko gishobora kuzazamo kidobya ariko urujijo rwavuyeho.
Umuhanzi Big Fizzo nawe uri mubazaririmba muri icyo gitaramo yari aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa WatsApp ati”ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko??Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako”.Abantu benshi bahise batangira kugira urujijo kuri aya magambo yuyu muhanzi cyane ko we aba azi byinshi bihabera.
Abantu benshi bahise batangira gukeka ko bishobora kuzaba ibibazo kuri uyu muhanzi The Ben nagerayo,cyane ko byagiye bivugwa n’abasanzwe baba mu myidagaduro aho mu Burundi ko batiyumvisha ukuntu abahanzi nyarwanda bajya gukorerayo amafaranga menshi cyane kurusha abahanzi baho.
ibi kandi ni amakuru yahwihwiswaga ko hari abashobora kuzabangamira ibi bitaramo byuyu muhanzi nyarwanda, kugeza uyu munota ntarujijo ruhari igitaramo cya The Ben kirahari kandi ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’u Burundi.