Nyuma gato y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025, abahagarariye ubutasi bw’u Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yari igamije gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati y’ibihugu byombi.

 

Amakuru y’iyo nama yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aheruka guha Televiziyo ya France 24.

 

Icyo gihe gihe yagize ati: “Ku bijyanye n’u Burundi, muri iyi ‘weekend’ hari inama yabaye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi mu rwego rwo kuganira ku gucubya ubushyamirane.”

 

Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza ari bwo abahagarariye ubutasi mu bihugu byombi n’abandi bakozi b’inzego z’umutekano bahuye mu ibanga, mu biganiro ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko ahanini byari bigamije kureba uko Ingabo z’u Burundi zari ziri muri Kivu y’Amajyepfo zagombaga gucyurwa.

 

Iki gitangazamakuru kivuga ko u Rwanda muri iyo nama rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable; Umwungirije, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare, Brig Gen François Regis Gatarayiha.

 

 

U Burundi ku rundi ruhande bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza, Gen Maj Ildephonse Habarurema; Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi, Brig Gen Emmanuel Ndayiziga n’Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, Jean d’Affaires Manirakiza.

 

Africa Intelligence ivuga ko muri iyo nama abahagarariye u Rwanda basobanuriye ab’u Burundi ko yaba u Rwanda cyangwa AFC/M23 batazigera batera igihugu cyabo, ariko ko na bo bagomba gukura abasirikare babo muri Kivu y’Amajyepfo, bakava muri iyi ntambara.

 

Amakuru avuga ko nyuma y’iyi nama ari bwo u Burundi bwatangiye gucyura abasirikare babwo bari bamaze igihe barwana muri Kivu y’Amajyepfo, aho umubare munini wambukiye mu kiyaga cya Tanganyika.

 

 

Bivugwa ko u Burundi bwari bufite muri Kivu y’Amajyepfo ingabo zirenga 20,000 bwari bwarohereje gufasha Leta ya RDC mu ntambara irwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

 

Icyakora n’ubwo u Burundi n’u Rwanda bwahuriye mu nama yo gucubya umwuka mubi, nyuma y’ayo abategetsi b’u Burundi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye bakomeje kuvuga amagambo gashozantambara ku Rwanda, ibigaragaza ko umwuka wakomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.