Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ntangiriro z’uku kwezi yakiriye anagirana ibiganiro by’ibanga n’intumwa z’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.
Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Bujumbura.
Africa Intelligence ivuga ko muri ibyo biganiro, intumwa za AFC/M23 zaburiye Perezida w’u Burundi ku ngaruka ashobora guhura na zo mu gihe yaba akomeje gushyigikira Kinshasa.
Kuva muri 2023 Leta ya Gitega yohereje muri RDC bataillon zibarirwa muri 19 z’abasirikare, mu rwego rwo gufasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zimaze imyaka igera kuri ine zirwanamo na M23.
Intumwa z’uyu mutwe zakoreye uruzinduko i Bujumbura, mu gihe hari amakuru avuga ko mu mezi ashize hari indege zitwara ibikoresho bya gisirikare zagiye zigaragara ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mbere yo gushyikiriza intwaro zabaga zihazanye ingabo za Leta ya RDC.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 inshuro nyinshi bwagiye bushinja u Burundi kwemera ko RDC ikoresha ubutaka bwabwo mu kugaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage ikoresheje za drones z’intambara.
Ni AFC/M23 ku rundi ruhande idahisha umugambi wo kongera Umujyi wa Uvira uherereye ku mupaka wa RDC n’u Burundi mu duce ugenzura, n’ubwo ku rundi ruhande iri huriro rigikomeje ibiganiro na Leta y’i Kinshasa i Doha muri Qatar.
Amakuru avuga ko uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ucunzwe n’ingabo zirimo iz’u Burundi; ibiri mu mbogamizi zikibangamiye gahunda ya M23 yo kuwufata. Hejuru y’ibyo hanarimo kuba uriya mujyi uherereye mu kibaya cya Ruzizi, ibisobanuye ko ingabo za AFC/M23 zitapfa koroherwa no kuwugeramo zitarashwe n’umwanzi.
Africa Intelligence ivuga ko M23 yahisemo gutegereza, ibyaza umusaruro umwuka mubi wadutse muri Uvira mu ntangiriro za Nzeri nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yashyiragaho Général de Brigade Olivier Gasita ushinjwa gukorana na M23 ngo abe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa n’Ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 k’ingabo za FARDC.
Bivugwa ko mu rwego rwo kwigarurira Uvira, abarwanyi ba M23 bashaka kuburizamo imirwano itaziguye yabasakiranya n’ingabo z’u Burundi (FDNB); ibyatumye batekereza kuba bagirana amasezerano n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye y’uko nta ruhande rwemerewe kurasa urundi.
Ni Gitega ku rundi ruhande iri gusabwa kureka imikoranire na Kinshasa, mu rwego rwo kwirinda ko intambara iri muri RDC yakwambukiranya imipaka.
Bivugwa kandi ko mu byo M23 isaba u Burundi harimo ko mu gihe yaba ifashe Uvira, bwakwima ubuhungiro abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ndayishimiye ku ruhande rwe ngo yasabye M23 “kwitandukanya n’u Rwanda” ashinja guhungabanya inyungu z’igihugu cye.