Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko hari gutegurwa uburyo imbangukiragutaba zacungwaga n’ibitaro, zigiye gusaranganwa ku ma site kuburyo uyikeneye azajya ahamagara agatabarwa n’iri hafi aho gutegereza iyo ku bitaro ishobora no kuba yagiye gutabara ahandi. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachee Iyakaremye, avuga ko umubare w’Imbangukiragutabara utari wagera ku kigero cyifuzwa ugereranije n’umubare w’Abaturage igihugu gifite.
Mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ Iyakaremye, yagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi imbangukiragutabara zihura na zo mu mikorere yazo, cyane cyane zishingiye ku miterere y’igihugu, nko mu bice by’Iburengerazuba hari imisozi miremire, kuko ngo hari n’igihe bahashyira inshya kubera imihanda itameze neza bikarangira zangiritse.
Yavuze ko mugi gahunda bari gutegura, bitakiri ngombwa ko hari ivuriro rigira Imbangukiragutabara yaryo, kuko ngo hari n’igihe zimara igihe zitari gukora kandi hari ahandi zikenewe, ari nayo mpamvu bateganya kuzishyira ahantu hazwi kuburyo bazajya bavugana n’amavuriro n’ibitaro umurwayi uyikeneye akazaba ariho ahamagara mu rwego rwo kwirinda ko Imbangukiragutabara ishobora no kumara igihe iparitse hari ahandi ikenewe.
Yakomeje avuga ko ibyo nibabikora, Imbangukiragutaba 513 zihari bizafasha gukoreshwa neza kwazo, niyo zaba ari nke zigakoreshwa neza kuko nk’ubu ushobora gusanga hari aho iri itari gukoreshwa kandi hari ahandi bayibuze.
Ubusanzwe Imbangukiragutabara zibarizwa mu bitaro akaba aribyo bigena izigenda gukoreshwa mu bigo nderabuzima bireberera n’izigomba gukora ku bitaro nyirizina. Nk’urugero, ku bitaro bya Nyanza hari Imbangukiragutabara 5 zisaranganwa n’ibigo Nderabuzima 17 mu gihe izindi 9 zashaje zikaba ziparitse aho.
Hari kandi imbangukiragutabara 8 mu gihugu zifite ibikoresho byose zihora ziteguye kujya gutabara ahabaye ibyago bitunguranye n’ubwato bumwe bukora nk’Imbangukiragutabara mu kiyaga cya Kivu.