Ibitazibagirana mu rubanza rwa Prince Kid uri hafi gusomerwa urubanza rumaze hafi umwaka wose

KU itariki 26 Mata 2022 nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye nka prince kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, ikigo cyateguraga irushanwa rya miss Rwanda. Icyo gihe RIB yatangaje ko Prince Kid akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ruswa y’igitsina yakunze kuvugwa muri miss Rwanda kuva kera, icyo gihe noneho dosiye zayo zarongeye ziruburwa mu bitangazamakuru byose na Youtube zitangira kubivugaho. Icyo gihe amakuru yamenyekanye ni uko hari abakobwa batanze ubuhamya bavuga ko batswe ruswa y’igitsina, ndetse yewe bamwe bakanasindishwa bahawe urumogi kungufu abandi bagasambanywa.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yatangaje ko iperereza ku birego bivugwa muri miss Rwanda ryatangiye muri 2019 nta muntu utanze ikirego, ahubwo ni uko urwego rwashakaga kumenya ukuri ku bivugwa mu irushanwa. Tariki ya 4 Mata 2022 nibwo dosiye ya Prince kid yashyikirijwe ubushinjacyaha, iyo dosiye yari ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ry’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ryasanze harimo ibyaha bitatu akurikiranweho, harimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

MISS IRADUKUNDA ELSA YATAWE MURI YOMBI PRINCE KID ATARITABA URUKIKO BWA MBERE: Tariki 8 Gicurasi 2022, Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego Ishimwe Dieudone aka Prince Kid yari akurikiranweho. Umuvugizi wa RIB icyo gihe yatangaje ko Iradukunda akurikiranweho ibyaha bibiri, harimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

Icyo gihe, Iradukunda yatawe muri yombi na noteri witwa Nasira, amakuru avuga ko kuva Prince kid yafungwa, Iradukunda yagiye anyura kuri buri mukobwa witabiriye irushanwa rya miss Rwanda watanze ubuhamya ku ihohoterwa yakorewe na Prince kid, akamusaba kwandika impapuro zishinjura prince kid ku byaha yari yaramushinjije, maze noteri Nasira na we akabyemeza. Icyo gihe nibwo n’amakuru y’umubano wa Prince kid na Iradukunda Elsa watangiye kuvugwa, ko bafitanye na gahunda yo kubana nk’umugore n’umugabo.

PRINCE KID YITABYE URUKIKO BWA MBERE: tariki 11 Gicurasi 2022 nibwo Ishimwe Dieudonne yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, gusa uwunganira prince kid mu mategeko Me Nyembo Emelyne agaragaza imbogamizi yagize ku itumanaho we n’umukiriya we asaba ko urubanza rusubikwa, urukiko rwanzura ko urubanza ruzasubukurwa tariki 13 Gicurasi 2022.

Urubanza rwaje gusubukurwa tariki 13 Gicurasi 2022, prince kid aburana ku ifungwa n’ifungurwa, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bwarwo ndetse n’uruhande ruburanira Prince kid bikaba uko, gusa kuwa 16 Gicurasi urukiko rukemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, aho rwavuze ko ari ku nyungu z’ubutabera bunoze mu gihe hategerejwe ko kuburanishwa mu mizi bitangira.

Urukiko rwavuze ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato nta bimenyetso bigaragaza ko yaba yarasambanyije umukobwa bityo atagomba kugikurikiranwaho, mu gihe icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, urukiko rwemeje ko akekwaho icyo cyaha kubwo kuba atabasha kugaragaza uburyo yavugaga ko ashobora gushimishamo umwe mu bakobwa bamushinja, naho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, rwemeje ko kuwa 4 mata 2022 ubwo yakoranaga uruzinduko n’umukobwa akaza kumuhamagara mu masaha ya nijoro, hari impamvu zo kumukurikiranaho icyo cyaha.

Tariki 25 Gicurasi 2022 urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko miss Iradukunda Elsa afungurwa agakurikiranwa ari hanze. Ni umwanzuro w’urubanza wasomwe ubwo yari amaze kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yagaragaje ko yishimiye imyanzuro y’urukiko cyane ko ari byo yari yaraburanye asaba.

Inkuru Wasoma:  Mutesi Scovia yakebuye abishyira hejuru bamaze kwamamara

Prince kid yaje kujuririra imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo, tariki 3 Kamena 2022 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukurira inzira ku murima rumuha gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugeza igihe azaburanira urubanza rwe mu mizi.

URUBANZA MU MIZI RWABAYE NK’INTAMBARA Y’UBUTITA: urubanza rwa mbere mu mizi rwa prince kid rwabaye tariki 5 Ukwakira 2022, aho yari agiye kumara amezi asaga 6 muri gereza ya Mageragere ku minsi 30 y’agateganyo. Ni urubanza rwamaze amasaha 7, ndetse ku ikubitiro rwashyizwe mu muhezo bivugwa ko ari ukugira ngo hubahirizwe uburere mboneragihugu. Imyanzuro yaje ivuga ko urukiko ruzatangaza imyanzuro y’urubanza tariki 28 Ukwakira 2022, gusa ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16.

Si uko byagenze, kuko isomwa ry’urubanza ntiryabaye kuri iyo tariki kubwo kuba umucamanza yaravuze ko agomba kumva abandi batangabuhamya, aribwo yagiye abaza umwe umwe agatanga ubuhamya, gusa n’ubundi byabereye mu muhezo, kugeza ubwo urubanza rwaje gusomwa tariki 2 Ukuboza 2022, urukiko rwemeza ko nta bimenyetso bimuhamya ibyaha yari akurikiranweho, inkuru yabaye nziza kuri benshi bakurikira imyidagaduro mu Rwanda.

UBUSHINJACYAHA NTIBWANYUZWE N’IMYANZURO Y’URUKIKO: tariki 31 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwajuririye imyanzuro y’urukiko, buvuga ko ari ibimenyetso bwatanze urukiko rutahaye agaciro, ndetse bimwe rukanabigira ibishinjura uregwa kandi ari ibimenyetso bimushinja. Urubanza mu bujurire rwatangiye kuburanwa muri werurwe 2023 gusa rukajya rusubikwa inshuro nyinshi, aho yaburanye tariki 28 Mata 2023 urukiko rukanzura ko azasomerwa imyanzuro kuwa 30 kamena 2023.

INKURU ZITANGAJE ZABEREYE MURI URU RUBANZA: inkuru yashyizwe hejuru cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikira imyidagaduro, ni inkuru yakomotse ku kuba Prince Kid yaravuze ko bamugenzeho bagashaka kumukura mu irushanwa rye rigahabwa umukobwa urishoboye, aho abantu bose baketse miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga 2016.

Ubwo inkuru y’itabwa muri yombi rya Prince kid yageraga hanze, inkuru yacicikanye ni amafoto y’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Akariza Hope, bivugwa ko bose ari abakobwa Ishimwe Dieudonne yaryamanye na bo, ndetse yewe umukobwa umwe muri abo ngabo yumvikana amajwi yamwitiriwe avuga ko ari ko bimeze.

Indi nkuru yavuzwe cyane ni iy’umukobwa wavuze uburyo Prince kid yamunywesheje urumogi ku gahato akamusambanya, ariko hakavugwa ko ari we wajyaga kwa Prince kid ku bushake assize musaza we mu rugo Prince kid akanamuha amafaranga yo kwita kuri musaza we. Uwo mukobwa yanavuzweho kubera ukuntu yumvikanye mu rukiko avuga uburyo imibonano mpuzabitsina nyirizina yakoranaga na Prince kid yagendaga.

Havuzwe inkuru ya Miss Muheto Divine, ko ngo yaje mu irushanwa nka maneko bateze Prince kid ngo amugwishe, bitsindagirwa cyane n’amajwi yumvikaney Prince kid asaba Happiness Muheto ubwo bari bajyanye ku Kibuye mu rugendo. Byavuzwe ko uwahoze ari umwe mu bayobozi ba Miss Rwanda witwa Rutaganda Joel, binavugwa ko yahungiye mu gihugu cya Uganda, afitanye isano na Miss Muheto aho ngo avukana na mama we akaba amubereye mwishywa we.

Imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa 30 Kamena 2023 itegerejwemo imyanzuro itandukanye ku mpande zombie, aho ishobora kuba imyanzuro ya nyuma ipfundikira uru rubanza by’iteka, cyangwa se hakazabaho kujurira kubera akarengane, hakazabaho kuzabona ubwigenge bwa Prince kid bw’igihe cyose cyangwa se hakavamo ifungwa rye muri gereza ya Mageragere.

Prince kid yasezeranye na miss Elsa Iradukunda byemewe n’amategeko, uyu Elsa akaba agikurikiranwe n’urukiko ku byaha byo kubangamira iperereza no gukoresha inyandiko mpimbano aho azaburana mu mwaka wa 2025 nk’uko urukiko rwabyanzuye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved