Bamwe mu Banyapolitiki ndetse n’abasesenguzi bakurikirana ibya politiki hafi mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko hakurikijwe amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye asigaye avuga bisa naho yabuze icyo abwira Abarundi bityo bamwe ntibatinye kuvuga ko igihugu cyaba kiri mu kaga.
Bamwe muri aba batangaje ko impamvu bavuze ibi bahera ku byo aherutse kuvuga acyurira abize kaminuza by’umwihariko abize igifaransa, imibare n’ubutabire ko ntacyo bamariye igihugu. Perezida Ndayishimiye yabishimangiye avuga ko abize za kaminuza bafite impapuro (impamyabumenyi) z’igifaransa babuze icyo biga.
Yongeraho ko abize Igifaransa nta bushobozi bwo gusoma nibura ibitabo bibiri ngo babirangize. Nyuma y’uko Ndayishimiye atangaje aya magambo, undi wayashimangiye ni Umukuru w’Ishyaka Cndd Fdd Reverien Ndikuriyo wavuze ko muri ibi bihe dukurikije aho Isi igeze abona kwiga amashuri ntacyo bikimaze.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku ruhande rwe abona kwiga imibare (Math), za Shimi (Chemistry), za Fizike (Physics) ari uguta umwanya w’ubusa ahubwo abana bagakwiye kubireka, ahubwo bakajya guhinga no kwiga imyuga, kuko ariryo terambere ry’igihugu n’ejo hazaza ku Burundi n’Abarundi muri rusange.
Nyuma y’uko aya magambo atagajwe n’aba bayobozi byababaje abantu benshi ndetse bamwe barerura bavuga ko aba bayobozi bashobora kuba baravuze aya magambo batayafasheho umwanya uhagije ngo bayatekerezeho. Ndetse hari andi makuru avuga ko yabwiye Abarundi ngo ukeneye kubaho neza agomba gushaka uko abigenza ntamuhange amaso kuko nawe aba ari kurya ibyo yihigiye n’umuryango we.
Ibi bikomeje kuvugwa nyuma y’uko muri iki gihe Abarundi bavuga ko iki gihugu cyugarijwe n’inzara nyamara Abayobozi bo muri iki gihugu bvakomeje kubihakana bavuga ko nta nzara na nke iri mu baturage.