ibivugwa ko byabaye rugikubita ubwo ingabo za SADC zinjiraga mu mirwano na M23

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi zoherejwe mu butumwa bwo kurimbura umutwe wa M23 wazengereje ubutegetsi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangiye gusogongera ku kibatsi cy’umuriro w’abarwanyi b’uyu mutwe.

Mu Ukuboza 2023 nibwo Ingabo za mbere za SADC zageze muri Kivu ya Ruguru mu bikorwa by’ibanze byo kwiga intambara no kwitegura. Ku wa 28 Mutarama 2024 ni bwo zinjiye byeruye mu mirwano n’umutwe wa M23 mu bitero byagize ingaruka ku basivile.

Amakuru yemeza ko ziri gufatanya na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR n’icyiswe Wazalendo. Ni ubufatanye buri gutera ibisasu buhumyi i Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho ahari gukoreshwa imbunda za muzinga zishinze ahitwa mu ibambiro, indege z’intambara na Drones.

Hari amakuru avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu gitero cyo ku butaka mu nkengero z’umusozi wa Muremure uri mu biganza bya M23. Byagaragariye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo basirikare bakomeretse cyane.

Hari bamwe mu basirikare ba Tanzaniya basa n’abikuye mu mirwano bahungiye mu kigo cya MONUSCO. Kuva SADC yagera muri RDC na nta metero y’ubutaka irambura umutwe wa M23 ahubwo n’ahari hafitwe na Leta baragenda bahabaka.

Bivugwa ko kandi ibitero by’ingabo zirimo iza Tanzaniya n’Abarundi bananiwe gufungura umuhanda Sake-Minova. Kugeza ubu umutwe wa M23 uzengurutse umujyi wa Goma igice cyose cyo ku butaka uretse ikiyaga cya Kivu.

Muri Kivu ya Ruguru hashyizweho itegeko ko nta bwato bwemerewe kujya mu kiyaga cya Kivu nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Icyakora kugeza ubu Ingabo za SADC cyangwa ingabo za RD Congo ntacyo baratangaza ku kwinjira mu mirwano kw’umutwe w’ingabo za SADC.

Inkuru Wasoma:  Umwe mu baherwe ku Isi agiye gushora ifaranga mu biribwa cyane cyane ibikomoka ku buhinzi

Umutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho bagahangana n’iryo huriro rya SADC, Ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Guverinoma ya Congo ndetse izakomeza gucunga umutekano w’abaturage.

Inkuru Wasoma:  Nangaa yamaganye Leta ya RDC yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda

Umutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho bagahangana n’iryo huriro rya SADC, Ingabo z’u Burundi, iza Congo, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Guverinoma ya Congo ndetse izakomeza gucunga umutekano w’abaturage.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved