Ibivugwa ko byateye kuburirwa irengerero kwa Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Guverineri bikekwa ko yaba afungiwe ahantu hatazwi

Nyuma y’amezi umunani Gatabazi Jean Marie Vianney, wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru atagaragara mu ruhame, bikomeje kwibazwa ahantu y’aba ari hagendewe ku kuba yarakundaga kugaragara ku rubuga rwa X, none magingo aya bikaba bigaragara ko aheruka kurukoresha mu igihe kirekire gishize.

Nk’uko bigaragara kuri X yahoze ari Twitter Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye kutagaragara mu ruhame, mu ntangiriro za Kanama 2023. Byatunguye benshi kuko uyu mugabo ni umwe mu bahoze bakoresha uru rubuga cyane ndetse nk’umwe mu bagiye bahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu yakundaga kurwifashisha asubiramo bumwe mu butumwa n’inama za Perezida Paul Kagame.

Usuye urubuga rwe usanga Gatabazi Jean Marie Vianney aheruka kwandika ubutumwa ubwo ari bwo bwose kuri X ku wa 20 Nyakanga 2023. Kuri uwo munsi yashimiraga Perezida Paul Kagame wari wahaye imbabazi abaherukaga kwitabira umuhango wari wiswe uwo “kwimika umutware w’Abakono” waherukaga kubera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Icyo gihe yagize ati “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (Rwandan Spirit) yo sano muzi iduhuza twese.”

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu.Tuzaharanira kandi no gukebura uwo ari we wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. (GBU Abundantly).”

Nyuma y’igihe kinini atagira icyo yandika kuri uru rubuga yakundaga gukoreshwa, amakuru ahurizwaho n’abantu benshi avuga ko Gatabazi wanigeze guhagararira ishyaka RPF Inkotanyi nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko yaba afunzwe. Aya amakuru anemezwa na bamwe mu nshuti ze baganiraga na we, nubwo nta wemeza aho yaba afungiwe.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi ukomeye muri Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gukora Jenoside

Icyakora nubwo bihurizwaho n’abantu benshi, kugeza ubu nta rwego rubishinzwe ruragira icyo rutangaza kuri iri fungwa rikekwa, cyangwa se ngo byemezwe ko yaba amaze aya mezi asaga 8 akurikiranyweho ibi byaha.

Uyu muyobozi asa n’uwaburiwe irengere nyuma y’uko bimenyekanye ko yari umwe mu bakomeye bitabiriye umuhango wo kwimika Kazoza Justin wari wahiswemo n’Abakono bagenzi be ngo ababere umutware kuri ubu na we (Kazoza) utakigaragara mu ruhame.

Mu bandi byamenyekanye ko bitabiriye uyu muhango harimo abasirikare batatu bo ku rwego rwa ba Colonel, ndetse muri Kanama umwaka ushize Perezida Kagame yatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yamumenyesheje ko yabafunze. Icyakora Gatabazi nk’umwe mu bari abanyamuryango bakomeye muri RPF Inkotanyi ntibizwi niba yaba yarahawe igihano gisa n’icyabo.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Gatabazi Jean Marie Vianney yirukanwe na Perezida Paul Kagame muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimburwa na Musabyimana Jean Claude kugeza ubu ukiyiyoboye. Ubwo yari amaze kuvanwa kuri uyu mwanya yanditse ubutumwa burimo ubusaba imbabazi Perezida Kagame ku bw’intege nke yemeye ko ashobora kuba yari yaragiye agaragaza, amwizeza ko yiteguye kwiga no kwikosora.

Uyu mugabo wagiyeho avugwaho andi makosa menshi kandi imbabazi nk’izi yazisabye muri Gicurasi 2020, ubwo Umukuru w’Igihugu yamuhagarikaga by’agateganyo ku nshingano za Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari afite ngo abanze akorweho iperereza ku makosa yakekwagaho.

Ivomo: BWIZA

Inkuru Wasoma:  Polisi yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru wa BTN TV watewe umuti uryana mu maso n’abapolisi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved