Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa M23 wiciye abasirikare benshi muri Teritwari ya Masisi biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi.
Bivugwa ko byabaye mu mirwano ikaze yasakiranyije uyu mutwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa Abarundi basanzwe babarizwamo. Ndetse hari n’andi makuru avuga ko mu mirwano yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize inyeshyamba za M23 ziciyemo kabiri umuhanda uhuza Kivu zombi, by’umwihariko imijyi ya Goma na Bukavu.
Kugeza ubu amakuru avuga ko M23 ari yo igenzura umusozi wa Nyamuremure ndetse ko Operasiyo yo kuwigarurira ari yo yasize abasirikare benshi b’Abarundi bishwe. Icyakora mu makuru ahari ntabwo umubare w’ingabo z’Abarundi biciwe aho uzwi neza ariko bivugwa ko abasaga 80 bahakomerekeye.
Nyuma y’uko aya makuru atangajwe ntacyo Igisirikare cy’u Burundi cyangwa FARDC Ingabo zayo zagiye guha umusada baravuga kuri aya makuru, gusa binavugwa ko usibye kwica abasirikare benshi iriya Operasiyo yanafatiwemo intwaro nyinshi.
Icyakora mu nkuru yatangajwe na FDNB avuga ko ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama M23 yagabiye ibitero icyarimwe ku birindiro by’Ingabo z’Abarundi muri Masisi. Ndetse uyu mutwe wagabye ibi bitero intego ari ukwigarurira Nyamuremure, gusa biba ngombwa ko utera ibirindiro byose mu rwego rwo kubuza izindi ngabo kuba zajya gutanga umusada kuri Nyamuremure.
Bivugwa ko kandi Ingabo zari kuri uyu musozi zikibona ko zatewe zahisemo gukwira imishwaro, gusa muri uko guhunga haraswa abasirikare batanu. Mu bo amakuru yemeza ko bishwe ku Cyumweru harimo umusirikare ufite ipeti rya Capitaine witwa Euphram Niragira.
Kugeza ubu yaba M23 cyangwa Ingabo za Leta nta wuremeza cyangwa ngo ahakane aya makuru. Icyakora umutwe wa M23 umaze igihe ushinja Ingabo z’Abarundi kugira uruhare mu bitero biwugabwaho ndetse n’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku baturage batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.