Ibivugwa ku bayobozi batandatu bakomeye banditse basezera ku mirimo bakoraga

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, hatangiye gusakara amakuru avuga ko hari abayobozi batandatu bandikiye Inzego z’Ubuyobozi basezera mu nshingano bari bafite, barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4).

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, na mugenzi we baguranye kuri uyu mwanya  mu Karere ka Rulindo, Kanyangira Ignace basezeye ku kazi bari bashinzwe maze bakurikirwa n’Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye, Muhanguzi Godfrey wahise asezera ku nsingano yari afite.

Aya makuru akomeza avuga ko mu bandi banditse basezera ku mirimo yabo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo(One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga,  Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi.

Inkuru Wasoma:  Abantu batandatu barimo na Gitifu w’Akarere ka Rulindo batawe muri yombi

Bivugwa ko aba bose basezeye ku mirimo bakoraga bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo bamwe bakaza kwimurwa mu buryo butumvikana, Maze boherezwa mu Turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi. Icyakora hari andi makuru avuga ko ababahaye iyo mutation bashakaga kurimanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa kunyereza.

Gusa nubwo biri kuvugwa nta rwego na rumwe rwari rwemeza aya makuru ndetse hari amakuru avuga ko aba bose bigeze gufungwa bashinjwa kunyereza amafaranga y’ingurane z’abaturage  ariko baza kurekurwa by’agateganyo.

Ivomo: UMUSEKE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved