Guhera mu ijoro ryo ku wa 02 Mutarama 2024, mu gihugu cya Uganda hari kuvugwa inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Bugingo Aloysius wari umaze kumenyekana cyane mu mirimo y’ivugabutumwa, bikaba bivugwa ko yishwe nyuma y’uko arashwe n’abantu bitwaje intwaro mu Mujyi wa Kampala.
Amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko Pasiteri Bugingo yarashwe ari mu Mujyi wa Kampala bikozwe n’abantu batari bamenyekana, nyuma aza guhita ajyanwa mu Bitaro by’igihugu by’icyitegererezo bya Mulago biri muri uyu Mujyi, ariko abamusuya bavugaga ko ubuzima bwe butari mu kaga.
Amaze kugera mu bitaro, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yasuwe na bamwe mu bayobozi bavuga ko “Yakiriye imiti neza” bakavuga ko nta kaga arimo. Bugingo wamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’inzu y’amasengesho ya Ministries International, yarasiwe hafi ya Sitasiyo ya lisansi ya Total muri Namungoona, mu Karere ka Wakiso.
Akimara kuraswa yahise ajyanwa mu Bitaro kuko yari amerewe nabi cyane ariko nk’uko bitangazwa na Chimpreports abaganga bashoboye kumuturisha. Polisi yahise itangaza ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane abakoze iki cyaha. Pasiteri Bugingo ashyigikiye byimazeyo ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni ndetse n’ishyaka rye rya NRM.