Nyuma y’igihe kinini Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari uzwi ku izina rya ‘Verema’ arembye, byarangiye yitabye Imana ndetse bikekwa ko yishwe ahawe uburozi, kuko abaganga babuze uburwayi bwamuhitanye.
Uyu mu Jenerali wo mu gihugu cy’u Burundi yari umwe mu bishyitsi mu butegetsi bwa Ndayishimiye na nyakwigendera Petero Nkurunziza, Icyakora yamenyekanye cyane mu mvururu zo mu 2015 aho yari umwe mu batotezaga abataravuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu.
Izi mvururu zabaye ntizavuzweho rumwe kuko zasize ibihumbi magana by’Abarundi bahungiye mu bihugu birimo n’u Rwanda. Aho abandi bafatiwe muri izo mvururu, abenshi barishwe mu gihe abandi barafunzwe ndetse bamwe baburirwa irengero kugeza magingo aya.
Uyu mugabo wavutse mu 1968 yigeze gufatirwa ibihano n’Ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko mu 2022 yaje kubikurirwaho. Ndetse yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Burundi (PNB) n’izindi nshingano nyinshi mu gihugu, aho kugeza ubu yayoboraga inama y’ubutegetsi y’umuryango ushinzwe kuvuza abakozi ba Leta.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Jenerali Bizimana kandi ibyo yakoreye igihugu ntibizibagirana. Yagize ati “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant General de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana na gato.”
Kugeza ubu urupfu rw’uyu mu Jenerali ntiruvugwaho rumwe kuko abaganga batabashije kubona indwara yaba yamuhitanye, bityo bigakekwa ko yaba yararozwe mu rwego rwo kumwikiza, bifitanye isano n’umwuka mubi uri hagati y’ishyaka rya CNDD-FDD n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.