banner

Ibivugwa ku cyateye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri

Ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi ahagana saa munani z’amanywa humvikanye inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri witwa Nduwayezu Eric wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye ku kigo cya G.S Bugumira.

Amakuru avuga ko uyu munyeshuri bamegejeje kwa muganga bagasanga yitabye Imana nyuma y’uko avuye gukosora ibibazo ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, arerembura amaso, urufuro rwinshi ruza mu kanwa, atangira gutera amaguru n’amaboko nk’ugiye gupfa maze bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri bamujyana kwa muganga, basanga yapfuye.

Bivugwa uyu musore w’imyaka 19 yari umuyobozi w’abandi bana bigana (Chef de classe), ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite mu gihe abarimu bamwigisha bavuze ko yiriwe neza nta kibazo na kimwe afite.

Sibomana Darius umwe mu barium bigisha kuri iri shuri yagize ati “Bagenzi be baramufashe, natwe nk’abarezi mu mashuri twigishagamo, ubuyobozi bw’ishuri buraduhamagara, dushaka ingobyi hafi aho mu baturage, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nkombo.”

Inkuru Wasoma:  Abagabo babangamiwe n’abagore badukanye ingeso yo kubatukira mu ruhame bafashe umwanzuro ukomeye

Yakomeje agira ati “Igihe bamugezayo abaganga bagiye kumukorera ubuvuzi bw’ibanze, barebye basanga yapfuye, bikekwa ko yaba yaranapfuye akiri mu ishuri ntitubimenye,bakamujyana kwa muganga bagira ngo aracyarimo akuka naho byarangiye.”

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko kuri ubu bategereje ibisubizo byo kwa muganga ngo hamenyekane icyo uyu mwana yazize, kuko iyo ndwara yamufatiye mu ishuri igahita imwica ako kanya, n’umubyeyi we akavuga ko nta kindi bazi yari arwaye, nta kindi yabivugaho.

Ku baturage batekereza ko haba hari indwara nshya yadutse aha ku Nkombo, uyu muyobozi yabihakanye avuga ko ntayo bazi. Ati “Si indwara idasanzwe yadutse ku Nkombo ihitana abanyeshuri, turi no gukurikirana ngo tumenye koko niba nta burwayi bundi yari asanganywe. Ni inkuru ibabaje cyane kubura umwana nk’uyu, icyo twabwira umuryango we ni bihangane kandi tuzakomeza kubafata mu mugongo.”

Uwitabye Imana yabanaga na nyina n’undi muvandimwe umwe kuko ise nawe yari yaritabye Imana ndetse umuryango wabo ntabwo wishoboye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved