Umunyeshuri witwa Iradukunda Aimee Christiane wigaga ku ishuri rya Groupe Scolaire Ndangaburezi Ruhango yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo kurwara ibicurane bikabije akoherezwa mu rugo.

 

Amakuru avuga ko uyu yari mu banyeshuri 72 bari mu Bitaro mu cyumweru gishize nyuma yo gukekwaho Covid-19 kubera ibicurane bikabije bari bafite, bivugwa ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kohereza uyu munyeshuri mu rugo nyuma yo kugaragaza ko arembye cyane ariko ngo ageze iwabo yitaba Imana.

 

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito bihwihwiswa ko mu Rwanda Covi-19 yaba yaragarutse ariko mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyakuyeho uru rujijo kivuga ko ibicurane biri kwiyongera mu Rwanda ntaho bihuriye na COVID-19.

 

Umukozi w’ishami rishinzwe isakazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, Julien Niyingabire yavuze ko igenzura rigikomeje hose mu gihugu kandi kugeza ubu nta mpinduka ziraboneka.

 

Ivomo: Umuryango

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.