Ibivugwa kuri kajugujugu bikekwa ko yahanuwe n’umutwe wa M23

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2024, ni bwo MONUSCO yasohoye itangazo rishinja umutwe wa M23 kurasa kajuguju yayo, nyamara si yo gusa ivuga gutya kuko n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko ari iya cyo.

Mu itangazo MONUSCO yasohoye yavuze ko iyo kajuguju yarasiwe mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko icyo gitero cyasize babiri mu basirikare bayo bakomeretse. Iti “Kajuguju ya MONUSCO yimuraga itsinda ry’abaganga yarashwe n’abo bikekwa ko ari abagize M23, ubwo yari hafi y’i Karuba muri Teritwari ya Masisi. Iki gitero cyakomerekeje abasirikare babiri barimo umwe wakomeretse bikomeye.”

MONUSCO yakomeje ivuga ko ubwo iriya ndege yari imaze kuraswa yashoboye kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma, abakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga. Ubu butumwa bwagiye ahagaragara nyuma y’amasaha make Igisirikare cya Afurika y’Epfo na cyo gitangaje ko indege kajuguju yarashwe ari iyacyo.

Igisirikare cy’Afurika y’Epfo (SANDF) cyavuze ko cyemeza igikorwa cyagaragayemo imwe muri kajugujugu yayo yo mu bwoko bwa Oryx yarashweho ubwo yari mu nzira iva i Rwindi yerekeza i Goma mu burasirazuba bwa RDC.

Kuri ubu urujijo ruracyari rwose rwo kumenya nyiri indege yarashwe kuko ibyatangajwe n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo bitandukanye n’ibya MONUSCO yo yavuze ko umwe mu barashwe arembye cyane. Ahandi birandukaniye kandi SANDF ntiyigeze itangaza abo ikekaho kurasa iriya ndege buri ruhande ruvuga ko ari urwayo.

Kugeza ubu ntacyo uyu mutwe wa M23 uratangaza, cyakora umaze igihe wikoma MONUSCO uyishinja kohereza kajuguju na drones mu birindiro byayo zikayineka, hanyuma amakuru zafashe zikayashyira ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC zikomeje kuyigabaho ibitero uko bwije n’uko bukeye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved