Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi cyahagaritse by’igihe gito ingendo za gari ya moshi muri Tanzania.
Ni ikibazo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo gishinzwe ibijyanye n’ingufu muri Tanzania, rivuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyagiteye.
Ibi byagize ingaruka kuri gari ya moshi z’amashanyarazi zikora ingendo zihuza Dar es Salaam, Morogoro na Dodoma.
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko izi ngendo zahagaze igihe kirenga isaha n’igice. Gusa kuri ubu zasubukuwe.
Leta ya Tanzania yashimiye abaturage kuba bitwaye neza muri iki kibazo nubwo cyarogoye ingendo zabo.