Ibya Aline Bijoux na Lionel Sentore byakomeje kuba ibanga rihishe| Video

Lionel Sentore ni umugabo wamenyekanye mu muziki ariko mu injyana ya gakondo, akaba abarizwa mu gihugu cy’ububirigi, ndetse kandi akaba yaramenyekanye nk’umugabo wa Munezero Aline wamenyekanye cyane muri cinema nyarwanda nka Bijoux.

Mu mezi yashize nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru nyinshi mu bitangazamakuru bikorera hano ku butaka bw’u Rwanda, bivugwa ko nyuma y’igihe gito aba Bijoux na Lionel bakoze ubukwe bahise batandukana, ndetse ko Bijoux yari agiye gushaka undi mugabo.

Ubwo byavugwaga mu itangazamakuru abasesenguzi babivuzeho kenshi ndetse bigera n’aho basaba Bijoux cyangwa se Lionel kugira ikintu bavuga kuri ibi biri kubavugwaho, gusa biba agatereranzamba kuko nta n’umwe muri bo wigeze aza kugira icyo atangaza.

Abanyamakuru benshi bifuje kumenya amakuru ya nyayo kuri aya makuru yari arimo kuvugwa ariko bakomeza gutangaza ko aba bombi bakomeje kubigira ibanga, ndetse nta n’umwe washatse kwegera itangazamakuru ngo niba n’ibyavuzwe ari n’ikinyoma akivuguruze.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru yagereranije abakora imibonano mpuzabitsina batujuje imyaka 18 nk’amarimbi

Mu kiganiro n’umunyamakuru Emmy wa Igihe, Lionel ubwo bamubazaga ku gutandukana kwe na Bijoux, yatangaje ko nta kintu na kimwe abasha kuvuga ku mubano wabo hagati yabo, abajijwe kubyo kuba bakiri kumwe nabwo atangaza ko ntacyo ashaka gutangaza, mbese muri make ntacyo ashaka kubivugaho.

Akenshi ubuzima bw’aba star ba hano mu Rwanda bukunda kuvugwa cyane, ndetse bamwe bakanaza ku bitangazamakuru bakavuga ku biri kubavugwaho, gusa mu bitekerezo byatanzwe n’abafana b’aba bombi bagaragaje ko batanyuzwe n’uko bacecetse kandi babakunda ariko bagakomeza kubabona muri gahunda zisanzwe zabo, hari n’abagiye batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko kuba baracecetse bishobora kuba ikimenyetso cyemeza ko wenda batandukanye.

Ugutandukana kwa Bijoux na Lionel nta n’umwe uragira icyo abivugaho muri bo.

Reba ikiganiro cya Lionel na Igihe Kulture.

Dosiye ya Muhizi wabeshye perezida yashyikirijwe ubushinjacyaha, dore icyo ubugenzacyaha bwayivuzeho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved