Mukeshimana Emelitha, ni umubyeyi wamenyekanye cyane mu gihugu cy’u Rwanda nk’umuvugabutumwa wamamaye ku izina rya mama Charlene, ndetse akaba afite igikundiro cy’abantu benshi cyane kubera ubuhamya akunda gutanga ku buzima bwe agaragaza imibereyho ye n’umuryango we, ariko byose akabigaragarizaho ububasha bw’Imana ndetse no kuba ibiba ku isi byose biba Imana ariyo ibishaka kugira ngo yigaragaze.

 

Mukeshimana afite umuryango w’abana batanu, uzwi cyane muri abo bana akaba ari Charlene banamwitirira, abo bana akaba yarababyaranye na Jean Claude Ntakabanyura witwa papa Charlene, ariko muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga ibyabo bikaba bimaze kuba bene ya nkuru yo ku musozi kubera uburyo uyu Ntakabanyura amaze iminsi agaragaje umukobwa muto cyane agiye kunaba nawe nk’umugore.

 

Mukeshimana na Ntakabanyura batandukanye kera kuko hashize imyaka irenga 10 batabana, gusa abana babyaranye bose bivugwa ko ari aba Ntakabanyura. Amakuru kandi ya nyayo avuga ko batigeze basezerana mu mategeko bityo ntago ari umugabo n’umugore babanye byemewe n’amategeko, bisobanuye ko umukobwa Ntakabanyura agiye kubana nawe niwe mugore we wa mbere w’isezerano.

 

Ku batazi amateka ya Ntakabanyura na Mukeshimana uzwi nka mama Charlene, bajya kubana nk’uko na mama Charlene abyivugira, nta rukundo rwabayeho yewe n’abana bose babyaranye nta rukundo rwabaye, iyo akaba ari nayo yabaye intandaro nkuru yo gutandukana kwabo, ndetse no kubana bwa mbere bikaba ari ibintu byabaye nko guhatiriza ngo babane.

 

Amakuru avuga ko mama Charlene yakoraga akazi ko mu rugo ahantu mu gipangu akiri umukobwa, aribwo Ntakabanyura yaje kumusaba urukundo kubera ubwiza bwe, ariko mama Charlene aramuhakanira, kuburyo yamwinginze kenshi cyane ariko bikanga, igihe kikaza kugenda Ntakabanyura akaza kugenda ariko aza kugaruka nyuma y’igihe kinini yarahindutse mu bijyanye n’imbaraga ndetse n’ububasha harimo n’ubushobozi, aribwo yakomeje kwiyegereza mama Charlene maze aza kumutera inda, babona kubana gutyo.

 

Ajya kumenyekana cyane byisumbuyeho, mama Charlene yamenyekanye ubwo hari aka video ke kari kari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ariko abantu bakagafata nk’aho arimo kwigisha ubusambanyi ndetse no kubukangurira abakobwa, ariko atariko bimeze kuko mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru ibigwi.rw, yaje kubisobanura neza.

 

Muri ako ka video yavugaga ati” ni imbaraga ki umukobwa cyangwa umusore akoresha kugira ngo abe I Kigali adasambana”, gusa nubwo abantu batekereje ko ari kumvikanisha ko gusambana aribyo bibesha urubyiruko I Kigali, we yasobanuye avuga ati” nashakaga kumvikanisha koi zo mbaraga zibesha abantu I Kigali ari imbaraga z’Imana, ikindi kandi abantu bumva mvuga amagambo ngo ibyuki bw’ubwenge, n’ayandi ntibasobanukirwe ibyo mvuga ni uko biba bitabareba”.

 

Icyo gihe nibwo yasobanuraga ko ibyo aba avuga akoresha imvugo z’urubyiruko kubera ko aba aribo ashaka kubwira imbaraga z’Imana, bityo abatabyumva bajye bumva ubutumwa ahandi nubwo ntawe uba uhejwe ku ijambo ry’Imana,byatumye amenyekana cyane ndetse abantu benshi bagashishikazwa no kumwumva kuko ibyo yavugaga yavangagamo n’inkuru z’ubuzima abayemo arera abana batanu wenyine kandi akabasha kwirwanaho.

 

Mu minsi ishije ubwo Ntakabanyura yerekanaga undi mukobwa yambitse impeta ndetse bagiye no kubana, nibwo aba bombi bongeye kuba impaka zikomeye cyane, baba bameze nk’abahaye umwanya ababazi kubatangaho ibitekezo byinshi, ndetse ku ruhande rwa mama Charlene atangira gukora ibiganiro ahereye kuri youtube channel ye ndetse n’izindi, avuga ko nta kintu bimubwiye kuba umugabo we babyaranye abana batanu agiye gushaka undi mugore, anavuga mu magambo agaragaza ko yihagazeho ati” njyewe nzanamutwerera kandi n’abana banjye bazamwambarira”.

 

Abakurikira mama Charlene ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri WhatsApp, bagiye batanga ibitekerezo bavuga ko nubwo yihagazeho ameze nk’urimo kubabara mu mutima kuba umugabo we agiye gushaka undi mugore, bakavuga ko no kuba ari kugenda avuga ibiganiro byinshi ahantu hatandukanye ari rwa rukundo umuntu akunda umuntu, ariko agashaka kwereka rubanda ko ntacyo bimubwiye kandi arimo gushira yumva, banakomoza ku magambo agaragaramo intyuro ari gu postinga kuri WhatsApp ye ameze nk’ubwira umugabo we.

 

Mu biganiro byakozwe ku mbuga nkoranya mbaga cyane cyane kuri YouTube, yaba mama Charlene ndetse na Ntakabanyura bagiye banengwa ku mpande zitandukanye, aho mama Charlene bamunenze bavuga ko ashobora kuba atoroshye, kuko ubwo umugabo we yamusabaga ko bakongera bagasubirana nyuma yo gutandukana yabyanze, ndetse bakamunenga ko iby’urugo rwe abishyira kuka rubanda, aho anagenda yandagaza umugabo we ko ntacyo yigeze amufasha.

 

Ku ruhande rwa Ntakabanyura yanenzweho kuba ameze nk’uwandagaje abana be, kubera ko mu mezi yashize nk’uko mama Charlene yigeze kubitangaza, ngo abana bahawe amarozi barasara, kuburyo byasabye ko abazirikira mu nzu ndetse bakaza gukizwa n’amasengesho, ariko ubwo uyu mugabo yavugaga ku burwayi bw’abana be yavuze ko ari urukumbuzi bamufitiye ruri kubasaza.

 

Mama Charlene ni umugore witwa ko yirwanyeho ndetse akagira igikundiro mu bantu bose, ariko inkuru yabo ikomeje kuba akarimurori ku mbuga nkoranyambaga, aho we n’umugabo we bari no guhurira mu biganiro bakabwirana amagambo Atari akwiye ko ajya ku ka rubanda, cyangwa se umwe yakora ikiganiro akamera nk’aho ari kubwira undi, ariko cyane cyane mama Charlene bikagaragara ko ashishikajwe cyane n’ubukwe bw’umugabo we bikanamubabaza.

Dore bimwe mu biganiro arimo gukora ku mbuga

https://www.youtube.com/watch?v=SyCegSAzLl0

Umugore yavuze uko mugenzi we yamuteye icyuma, abaturanyi bahishura icyabimuteye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved