Ibya mfura mbi umugore w’I Kigali yakoreye abana be abaziza gukata amashu manini no gusesagura amakara bitumye atabwa muri yombi

Inzego z’umutekano zo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima, zataye muri yombi umugore witwa RoseMary Niziima uturuka mu gihugu cya Uganda washakanye n’umugabo w’umunyarwanda, akurikiranweho gutwika abana be n’amazi ashyushye. Ibi byabereye mu kagali ka Kabeza, mu mudugudu w’Amahoro aho uyu muryango utuye.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa gatandatu, uyu mugore yatashye yuka inabi abane be abahungu 2 n’abakobwa 2, maze afata amazi bari bacaniye ku ziko ayasuka ku mukuru, umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko amumeneka mu gatuza, abamukurikira babiri b’abahungu nabo abameneka mu mugongo ubwo bageragezaga guhunga.

Aba bana bavuga ko nyina yatashye agasanga barimo gukata amashu yo guteka niko guhita abasagararira, ati “Yatashye asanga turimo gukata amashu, Imbabura yari yafashwe maze dushyiraho amazi ngo amakara adapfa ubusa, arangije atubwira ko twakase amashu manini cyane, arangije afata ya safuriya amenaho amazi mu gatuza, basaza banjye birutse abamenaho utwari dusigaye mu mugongo.”

Uyu mwana akomeza avuga ko bwakeye nyina akabakoresha imirimo bisanzwe yewe ntabajyane no kw amuganga, ahubwo ababwira ko nibagira uwo babibwira Arabica, ibi bikaba byanatumye n’inzego zishinzwe umutekano zihagera, aba bana bakabanza gutinya kubivuga. Icyakora umukuru we yari yabibwiye umuturanyi, ari nawe watabaje inzego zibishinzwe kuko yabonaga ko ibyo mugenzi we akoze birenze ukwemera.

Uyu mugore Niziima akimara gufatwa yajyanwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyabugogo mu gihe abana bob amaze kubona bamwe bo mu miryango yabo batangiye kuba babitaho.

KIGALITODAY

Inkuru Wasoma:  Umwana w’umwaka umwe n’igice yitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye yatewe n’umushoferi wari wasinze

Inkuru Wasoma:  Icyateye kuzamuka kw’igiciro cy’ibirayi byakomeje guteza impaka uko bwije n’uko bukeye hano mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved