banner

Ibya Mutesi Jolly wagiye muri ministeri gutera ishoti Prince kid na Joel wahamagaraga ko Prince Kid aguze udukingirizo.

Mu nkuru twigeze kubagezaho mu minsi yashize hari amakuru yavugaga ko umuntu witwa rutaganda Joel wahoze ari umuvugizi wa Miss Rwanda, ubwo ibibazo byabaga muri iri rushanwa byose byajyaga hanze yahise ava mu gihugu, ndetse amakuru avuga ko yaba yaragiye muri Uganda, uyu Rutaganda Joel akaba ari na nyirarume wa miss Muheto Divine. Muheto yazanwe na Nyirarume umuvugizi wa miss Rwanda muri miss Rwanda| Jolie niwe wagiriye inama Muheto| Jean Paul Nkundineza

Ubwo Prince kid yafatwaga agatabwa muri yombi, amakuru y’ibimenyetso yagiye akusanwa havuzwemo amajwi ya Miss Muheto yavuganaga na Prince kid ubwo bari bajyanye ku Kibuye mu bijyanye n’akazi, ariko nanone havugwamo uburyo urwo rugendo rwabo uyu Rutaganda Joel yarukozemo akazi ko kuneka Prince kid, kuko nk’igihe ubwo Muheto na Prince kid bari bageze ahantu hari pharmacy Prince kid akava mu modoka akayijyamo, Joel yakiriye anatanga amakuru ko Prince kid avuye kugura udukingirizo muri iyo pharmacy, nk’uko Mutesi Scovia dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Nk’uwari umuvugizi wa Miss Rwanda, Joel Rutaganda bivugwa ko ariwe wafatanyaga na Mutesi Jolly gushaka amakuru n’ibimenyetso byo kuzashinja Prince kid igihe azaba yaravuye muri miss Rwanda, gusa muri iki kirego cya Prince kid Mutesi Jolly nawe afatwa nk’umwe mu bakobwa bahohotewe na prince kid nubwo ibimenyetso by’amajwi yajyanye mu rukiko bitigeze bigira agaciro, kubera ko umucamanza yasanze ntaho bituruka hafatika bifite.

Inkuru Wasoma:  Amagambo The Ben avugiye kuri Radio yo mu Burundi akoze abarundi bose ku mutima

Amajwi umucamanza yasanze muri telephone ya Mutesi Jolly yavuze ko nta gaciro agomba guhabwa kubera ko adafite aho yaturutse cyangwa se uko yafatiwe muri telephone ye ahubwo ameze nk’aho yakozwe dore ko hari n’ibyo bari barakuye muri ayo majwi byose ari ukugira ngo bagire uko bagaragaza prince kid, gusa umucamanza we yanavuze ko nta kindi kintu asanze muri ayo majwi uretse umusore wari urimo gusaba urukundo umukobwa.

Mutesi Jolly yakunze guca mu itangazamakuru avuga ko Prince kid yagize Miss Rwanda akarima ke bityo ashaka kuzabinyaramo akakamukuramo, amakuru Mutesi afite avuga ko Jolly yigeze no kujya muri ministeri y’urubyiruko n’umuco gusaba ko yasimbura prince kid mu kuyobora iri rushanwa ariko bikanga, ndetse anavuga ko kuri ubu bitanamuhira kuko yaravuzwe cyane kandi ahanini anavugwa nabi kubwo kuba agaragaza ko ashonjeye iri rushanwa.

Kuwa 02 ukuboza nibwo urukiko rwagize umwere Prince kid ariko ubushinjacyaha buhita bujuririra dosiye ye kuri 31 ukuboza 2022, abantu bakaba bari kwibaza impamvu ubushinjacyaha bwajuriye kandi abakobwa bavugwa muri dosiye nta n’umwe uvuga ko Prince kid yaba yaramufashe kungufu akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusa ntago ikirego gishya muri dosiye kiramenyekana.

Umunyamategeko wa Prince kid avuze uko ubushinjacyaha bwongeye kujuririra dosiye ya prince kid nyuma y’uko yari yagizwe umwere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved