Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye ku mirimo Général de brigade Silas Pacifique Nsaguye wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare, azira ibitagenda neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi bwagiye gufasha RDC guhangana na M23 agasimburwa na Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.

 

 

Général de brigade Silas Pacifique Nsaguye yabaye umukuru w’ubutasi bw’u Burundi kuva mu mwaka wa 2021. Akaba yirukanywe ashinjwa ibirimo gutanga inama mbi, zirimo izo kwambika abasirikare b’u Burundi impuzankano y’Igisirikare cya RDC (FARDC) ku buryo byasize icyasha isura ya FDNB.

 

 

Mu mirwano Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganyemo n’umutwe wa M23, Ingabo z’u Burundi zirwana zambaye imyambaro ya FADRC mu rwego rwo kwirinda ko ari uwamenya ko hari Ingabo bwohereje muri Congo kandi Perezida Evariste Ndayishimiye nk’umuyobozi wa EAC yari afite inshingano zo kunga impande zihanganye.

 

 

Uyu wirukanywe kandi ashinjwa kudakusanya amakuru y’ubutasi neza, bikaba nyirabayazana y’imfu nyinshi z’abasirikare b’Abarundi bishwe n’umutwe wa M23, ikindi kandi nyuma y’uko yirukanywe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzuzi bwa gisirikare kugira ngo akurikiranwe.

 

Ivomo: BWIZA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.