Umugabo witwa Gafaranga Donatien w’imyaka 53 y’amavuko wo mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, akagali ka Gafuka mu mudugudu wa Ntwana, yakubiswe bikomeye kuburyo arembye cyane nyuma yo kujya gusaba umugore w’umuturanyi ko yamuha bakaryamana.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zirimo Umurenge, polisi, Ingabo na Dasso, avuga ko uyu Gafaranga yageze ku gipangu cy’urugo rw’uwitwa Munyaneza Felicien mu masaha ya saa 23h07pm, ahamagara umugore wa Munyaneza witwa UWIMANA Agnes w’imyaka 44 y’amavuko ngo nakingure amubwire.
Uwimana yabajije Gafaranga ikimugenza undi amubwira ko akimubwira yinjiye. Uwimana Agnes yageze aho arakingura, Gafaranga ahita afata ku rutugu Uwimana, aramubwira ngo namubabarire amuhe, umugore ayoberwa ibyaribyo, nibwo uwo Gafaranga yahise amufatira amaboko inyuma, aramubwira ngo aramuha.
Umugore yamubwiye ko ntabyo yakora, umugore amusaba ko basohoka, bageze hanze baravundagurana, mu gihe Gafaranga yari hejuru y’uwo mugore ariko ataramusambanya, haje umuhungu w’uyu mugore witwa NIYOGUSHIMWA Elyse w’imyaka 22 y’amavuko nibwo yahise amumukura hejuru atangira gukubita Gafaranga.
Mu gihe yamukubitaga haje undi muhungu w’uyu mugore witwa NDAYISENGA Erneste w’imyaka 25 y’amavuko afatanya na murumuna we gukubita Gafaranga. Aba basore bakomerekeje uwo mugabo mu maso no ku maboko ku buryo bubabaje, ariko icyo bamukubitishije ntabwo byamenyekanye.
Ikindi ni uko aba basore bamaze gukubita Gafaranga bahise baburirwa irengero. Uyu Gafaranga wakubitiwe muri uru rugo aturanye inzu ku yindi n’uru rugo umugore we ngo arwaje umuntu mu bitaro bya Kanombe, umugabo wa Uwimana nawe arwaje umuntu CHUK. Uyu Gafaranga wakubiswe yajyanywe kuri H.C Kinoni, ahita ahabwa transfer ya hopital Ruhengeri. Abakubise Gafaranga baracyashakishwa kugira ngo bashyikirizwe RIB Post Gahunga.