Ibyabaye ku musore w’i Nyanza nyuma y’uko akoreye igikorwa cy’ubunyamaswa undi umugabo

Umusore witwa Bishoborimana Ibrahim alias Fils, w’imyaka 29 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa biturutse ku bushake byateye urupfu. Amakuru avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwatangiye kuburanisha uyu musore ukekwaho ko ariwe wateye urupfu rw’uwitwa Kalinijabo Jean Damascene w’imyaka 40 y’amavuko.

Amakuru ava ku Bushinjacyaha avuga ko tariki ya 16 Ugushyingo 2023, Bishoborimana Ibrahim alias Fils, usanzwe acururiza mu isoko rikuru rya Nyanza, yafashe Kalinijabo Jean Damascene amukubita ibipfunsi umubiri wose, aramuterura amukubita hasi ahita ajya muri koma maze bahita bamujyana kwa muganga. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uyu Damascene yamaze iminsi irindwi nyuma ahita yitana Imana.

Nk’uko amakuru akomeza abivuga ngo hari abatangabuhamya barimo Salim. Razaro n’abandi basanzwe bakorana mu isoko bashinja Fils ko yakubise Damascene bikamuviramo urupfu. Ubushinjacyaha buti “ Turasaba ko Bishoborimana Ibrahim alias Fils yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe tugikomeje iperereza.”

Fils ahakana yivuye inyuma iki cyaha ndetse asobanura uko byagenze. Avuga ko ubwo yari avuye gutoza abanyeshuri umukino wa Basketball yahise ajya aho asanzwe acururiza imyenda maze kuhagera asanga nyakwigendera Damascene yasinze. Ahageze yasanze Salim afashwe mu ijosi na Damscene bari mu mirwano, muri uko kugundagurana Razaro yaje gukiza ariko biranga birananirana.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwasabwe gukura Ingabo zarwo muri RD Congo igitaraganya

Ako kanya Fils nawe yagiye gushyiraho ake arakiza maze nyakwigendera Damascene abandagara hasi. Yagize ati “Nta makimbirane narimfitanye na Damascene ahubwo nari mbakijije na Salim.”

Me Jean Paul wunganira Bishoborimana Ibrahim alias Fils yavuze ko hari ikintu ubushinjacyaha buravuze ngo kuko Damascene akimara kubandagara hasi atahise ajyanwa kwa muganga ahubwo yagiyeyo nyuma y’umunsi. Nk’ukoi raporo yo kwa muganga ibigaragaza kandi ngo kugwa hasi kwa Damascene ntabwo aribyo byatumye ajya kwa muganga.

Me Jean Paul agira ati” raporo yo kwa muganga wamwakiriye mu bitaro bya Nyanza igaragaza ko muganga yakiriye umurwayi w’imyaka 40 akuwe mu muhanda yataye ubwenge, asohora amatembabuzi mu kanwa, yinyarira, kandi nta gisebe afite, muganga akomeza avuga ko bamwakiriye nk’umurwayi w’igicuri bakeka ko ashobora kubayarozwe.”

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwahise ruvuga ko ruzafata umwanzuro tariki ya 11 Ukuboza 2023 niba Bishoborimana Ibrahim alias Fils azaba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo cyangwa niba azarekurwa agakuririkiranwa adafunzwe. Uregwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved