Umubyeyi yavuze ingaruka zabaye ku mwana we watewe Doze 2 z’urukingo icyarimwe. Ni umubyeyi wo Karere ka Karongi uvuga ko umwana we yatewe Doze ebyiri z’urukingo rwa Covid 19 icyarimwe ku bw’uburangare bwa Muganga ariko bikaba byaramuviriyemo uburwayi bukomeye ndetse n’ubukene ku muryango.
Dore amagambo akakaye ari kubwirwa Apotre Mutabazi kubera ideni
Uyu mwana wiga mu ishuri ribanza ryo mu murenge wa Rugabano aho uyu muryango utuye bivugwa ko yakingiwe muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hazagaho gahunda yo gukingira abana. Uyu mubyeyi waganiriye na Radiotv10 dukesha iyi nkuru yavuze ko umwana we yatewe inkingo ebyiri umunsi umwe kubera amakosa y’umuganga wabanje kumutera urukingo rumwe ariko agahita yibagirwa ko yarumuteye.
Ubwo uyu mwana yahagurukaga bamaze kumukingira, muganga yamubwiye ko atamukingiye undi avuga ko yamukingiye ndetse n’abandi bari aho hafi barimo abanyeshuri n’abarimu bakabihamya. Ati “Na we yarabivuze banga kubyemera, muganga aravuga ngo ari muri ba bandi ngo banga kwikingiza. Urumva ntabwo yari kumurusha ingufu, ngo yahise amufata ku rutugu amwicaza ku ntebe ngo ahita amutera.”
Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana amaze guterwa doze ebyiri z’inkingo umunsi umwe, yatangiye kugaragaza imyitwarire atari asanganywe. Ati “Yarahagararaga akazunga isereri akikubita hasi, ubundi nirirwaga mufashe na we amfashe nagira aho njya kure, akirirwa arira.”
Uyu mubyeyi avuga ko yabanje kujya kumuvuriza ku Bitaro bya Kirinda ariko baza kumwohereza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ati “Bamwitayeho bamucisha no muri scanner, nyuma yaho baza kumpa indi transfer injyana i Ndera.”
Avuga ko nubwo yatewe imiti igabanya doze y’inkingo mu mubiri we, byamusigiye ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe kuko asigaye yibagirwa cyane bikaba byaranatumye umusaruro wo mu ishuri uba iyanga. Ati “Hari igihe yajyaga ku ishuri akibuka ko nta karamu yajyanye akagaruka.”
Uyu mubyeyi kandi avuga ko iri sanganya yazaniwe n’uburangare bw’umuganga, ryamusigiye ingaruka z’ubukene. Ati “Twaragumye turaguzaguza kumwe umuntu aba ari mu dutsinda, na n’ubu imyenda turacyayirimo.” Avuga ko hari n’imiti bamwandikiye ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kuyigura. Umunyamakuru wa Radiotv10 avuga ko yagerageje kuvugana n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho y’abaturage Mukase Valentine akavuga ko icyo kibazo atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana.
Hari uwahanuye ko Satani yasabye ubugingo bwa Yago, none Yago ararwaye.
Uburyo aba perezida ba Africa bakiriwe mubwongereza biri guterwamo urwenya kuri twitter