Ibyabaye ku nyubako yari igiye gufungurwamo akabari muri Gasabo

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo. Ni mu nyubako yakorerwagamo ibintu byinshi bitandukanye yafashwe n’inkongi ku gice cyo hejuru aho uwitwa Cameleon yateguraga gushyira akabari.

Igisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi ubwo cyamaraga gushya, imodoka za Polisi zishinzwe kurwanya inkongi zahagobotse,uwahaye itangazamakuru amakuru yavuze ko byatewe no gusudirira ibyuma munzu,udushirira tugatarukira ku gisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi.

Inkuru Wasoma:  Uyu mukobwa ntabwo azi se ndetse n’abagabo babyaranye abana babiri

Yagize ati”Inkongi yatewe no gusudiriramo ibyuma, udushashi turataruka dukongeza igisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi avuga ko ikindi gikekwe kuba cyateye iyi nkongi harimo n’abashobora kuba bari barimo kuhanywera itabi.

Egide yakomeje agira ati”Turagira inama abaturage yo kujya bubakisha ibikoresho bikomeye, uriya yari yasakaje ibyatsi mu rwego rw’umurimbo”. Yavuze ko ibyangijwe biri kubarurwa, ngo harimo ibikoresho nyiri akabari yari yarateretsemo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved