Ibyabaye k’umuganga wahaye umukobwa wo mu Gitega imiti amubwira ko izamusubiza ubusugi ni agatereranzamba

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, umukobwa usanzwe akora umwuga w’uburaya yafatanye mu mashati n’umuganga gakondo nyuma yo kumuha imiti amubwira ko isubiza ubusugi abakobwa ariko uyu mukobwa yayikoresha ntihagire icyo itanga. Ibi byabaye kuwa 2 gicurasi 2023 mu ma saa kumi mu murenge wa Gitega.

Ababonye ibyabaye bavuze ko uyu muganga gakondo yahangitse imiti uwo mukobwa amwizeza ko isanzwe igarurira ubusugi abakobwa babutaye, uwo mukobwa akaba yahaye uwo muganga amafaranga ibihumbi 10 maze akajya gukoresha iyo miti ariko itagize icyo itanga agaruka gushaka uwo muganga ngo amusubize amafaranga ye.

Intambara yaje kurota ubwo uwo mukobwa yafatanaga mu mashati n’uwo muganga bitaga umutekamutwe nyuma yo kwanga kumusubiza amafranga ye. Habiyambere Innocent yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bafite amakuru y’uko uwo mukobwa ukora umwuga w’uburaya yari yiboneye umugabo uba hanze aribwo umuganga yamuhaye imiti amubwira ko izamusubiza ubusugi ariko umukobwa yakoresheje biranga, niko gushaka gutangira kurwana.

Umubyeyi witwa Nzamukosha we yavuze ko byamutunguye cyane kumva bavuga ko hari imiti igarurira abakobwa n’abagore ubusugi bwabo, yibaza niba habaho iyo miti aba ari ho ahera avuga ko uwo muganga ari umutekamutwe, ari nabyo byabaye intandaro yo kurwana hagati ya bo maze abaturage barabakiza.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu muganga yashatse kumutuburira, kandi kuba umuntu amafaranga ayabona yamuruhije nibyo byatumye agaruka kumushaka kuko ubwo yamuhamagaraga kuri telephone ntago yamwitabaga. Uyu mukobwa yavuze ko yari yahaye uwo mugabo amafaranga ibihumbi 10 maze iyo miti yazakora akamwongera andi ibihumbi 40.

IZINDI NKURU WASOMA  Hagaragajwe umwanzuro udasanzwe watangiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurandura mu buryo burambye umutwe wa M23

IZINDI NKURU WASOMA  Abana babiri bakomerekejwe n’umutingito i Karongi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved