Umukinnyi wa ruhago ukomoka mu gihugu cya Nigeria, akaba yari asanzwe akinira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia, aho yari amaze amezi atandatu gusa. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ghana Soccernet, cyatangaje ko uyu mukinnyi yirukanwe kubera imyitwarire idakwiye no kutagira ikinyabupfura kubera gutera inda umukobwa wa Perezida w’iyi kipe.
Nk’uko iki kinyamakuru cyabyanditse ni abakinnyi bane bo muri Nigeria bikekwa ko umwe muri bo ari we wakoze ibi, aba barimo Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke na Sulaiman Adedoja. Aba bose bakina mu ikipe imwe yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia, ariko ntihazwi neza uwateye iyi nda cyane ko n’ikipe byabereyemo itavuzwe.
Uyu mukinnyi wateye inda uyu mukobwa ngo yamaze gusubira muri Nigeria kandi ahangayikishijwe n’imibereho y’uyu mukunzi we yateye inda. Ndetse ngo ubu ari gutekereza gutanga ikirego muri FIFA kuri iki kibazo cyo kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko.
Uyu mukinnyi utifuje gutangazwa yagize ati “Nasinye amasezerano y’imyaka itatu yakongerwaho undi mwaka ariko ukwezi gushize nahuye n’ikibazo ubwo umukobwa w’inshuti yanjye usanzwe ari umukobwa wa perezida ko antwitiye.”
Yakomeje agira ati “Ikipe yarabimenye irampamagara ngo tujye mu biganiro. Nagezeyo nemera ko ari njye nyirabayazana wo gutwita kwe, bambwira kuguma mu rugo kandi ntagomba kugaragara hafi y’ikipe kugeza igihe nzabimenyesherezwa.” Uyu mukinnyi yongeyeho ko nyuma babwiye umuhagarariye ko bagomba gutandukana kubera imyitwarire mibi.