Ibyabaye k’uwiyitaga umuhanuzi wafashwe yarishyingiye umubare mwinshi w’abagore harimo n’umukobwa we.

Uwiyitaga umuhanuzi muri Arizona ho muri USA yatawe muri yombi ashinjwa gushyingiranwa n’abagore 20 barimo 9 batagejeje ku myaka 15 y’amavuko barimo n’umukobwa we nkuko FBI yabitangaje.

Bwana Samuel Rappylee Bateman w’imyaka 46,ni umuyobozi w’idini ry’abiyemeje gushyingiranwa n’abagore benshi rizwi nka Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS). Muri 2019, Bateman yatangiye kwiyita umuhanuzi ndetse agaragaza ko afite umugambi wo gushyingiranwa n’umukobwa we nkuko byabwiwe ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza.

Mu birego byatangajwe na FBI,Bateman yarongoye abagore 20 biganjemo abato batarengeje imyaka 15,abakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo gusambanira mu kivunge no kubacuruza. Kimwe mu byaha bikomeye ashinjwa harimo ko yategetse abagabo 3 gusambanya abakobwa be barimo uw’imyaka 12,babikora areba.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda yatawe muri yombi.

Bateman yavuze ko abakobwa be batanze ubuzima bwabo ku mana ndetse yongeraho ati “Imana izavura imibiri yabo ndetse bongere bagire ubuzima bwiza.” Bateman yatawe muri yombi muri Nzeri ari kwambutsa abakobwa bato mu yindi leta bari mu modoka yarimo intebe n’indobo zo kwihereramo. source: umuryango.

Uwishe umurinzi w’imbwa yakatiwe igifungo gihambaye.

Amerika yongeye kwatsa umuriro hagati y’u Rwanda na Congo nyuma y’ibyo Tchisekedi yavuze kuri Paul kagame.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved