Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994.
Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise ‘Opération Amaryllis’ zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi.
Tariki ya 9 Mata, ni bwo icyo Abafaransa bise ‘Operation Amaryllis’ yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe.
Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo. Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.
Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.
Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga.
Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.
Nyamara, ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.
Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.
Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba. Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.
Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya Jenoside.
Ishyirwaho rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda
Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata 1994, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri Ambasade y’Abafaransa.
MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.
MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe. Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa ariyo gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.
Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali
Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.
Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB. Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi Jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.
Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye
Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, MwiriNyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.
Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.
Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.