Kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda rwatangaje ko mu byaha bitanu byugarije sosiyete Nyarwanda hakurikijwe ibyiganje cyane mu nkiko z’u Rwanda, biyobowe n’ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gusambanya abana bato. https://imirasiretv.com/yago-yihanangirije-umusobanuzi-rocky-kirabiranya-nitsinda-rye-ku-bugome-bwabo/
Uru rwego rwatangaje ibi mu gihe hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025. Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023-2024, Ubushinjacyaha bukuru bwakoze ibikorwa bitandukanye bishingiye ku cyerekezo cyo kubaka igihugu kigendera ku mategeko kandi hitawe ku igenamigambi ry’igihe kirambye mu rwego rw’Ubutabera.
Yavuze ko kandi mu mwaka wa 2023-2024, ubushinjacyaha bukuru bwakiriye amadosiye 93,493 Muri aya, bwakoze amadosiye 90.079 angana na 99.5% yafatiwe umwanzuro. Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko amadosiye yaregewe inkiko agera ku 46,018. Ni mugihe ayashyinguwe ari 44,061, ku mpamvu zitandukanye harimo guca ihazabu, kumvikanisha urega n’uregwa, n’izindi mpamvu.
Habyarimana Angelique yavuze ko mu madosiye yaregewe inkiko mu mwaka ushize agera ku 46,018 yari akurikiranywemo abantu bagera ku 61,610. Abari bafunze ni abagera kuri 29,559 bingana na 48%. Ni mugihe abagera kuri 32.051 bakurikiranywe badafunze bangana na 52%.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu ikigero cy’abakurikiranywe n’ubushinjacyaha bukuru kigaragaza ko abagera 46.7% bari hagati y’imyaka 18-30. Bivuze ko abantu bagera kuri 78% by’abakurkiranywa bose bari munsi y’imyaka 40. Aha niho Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko biteye inkeke kuko muri iyi myaka ari imyaka myiza yo gukora.
Dore ibyaha bitanu byugarije Abanyarwanda mu 2023-2024
1.Ubujura
2.Gukubita no gukomeretsa ku bushake
3.Gusambanya abana
4.Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo
5.Gukoresha ibikangisho