Umunyamabaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’uwitwa Ndimbati Innocent wari umushumba w’inka. Gitifu Harerimana yatawe muri yombi kuwa 1 Nzeri 2023.
Ndimbati Innocent yapfiriye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, akagali ka Murara mu mudugudu wa Bugesera kuwa 16 Nyakanga 2023. Amakuru avuga ko icyo gihe Gitifu Harerimana yategetse umukuru w’umudugudu wa Bugesera, Rirwanabose Jean Damascene, gukora raporo itavugisha ukuri ivuga ko nyakwigendera yishwe n’abashumba bagenzi be kandi bikekwa ko yaba yarishwe n’abantu yari yoneshereje.
Mbere y’uko Gitifu Harerimana atabwa muri yombi, habanje gutabwa muri yombi umukuru w’umudugudu wa Bugesera ndetse na mutekano we kubwo gukoresha inyandiko ya raporo itavugisha ukuri. Iyi dosiye kandi irimo abahinzi babiri b’urutoki bakekwa ko ari bo bishe nyakwigendera waragiraga inka, bikavugwa ko bashobora kuba baramuhoye gutema insina akazigaburira inka.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko ibyaha Gitifu Harerimana yabikoze agamije gukingira ikibaba abakoze ibyaha, bityo ayobye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera, aho akurikiranweho ibyaha bitatu ari byo, gukoresha igitinyiro, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Dr Murangira avuga ko buri Munyarwanda wese afite inshingano zo kudahishira icyaha cy’ubugome. Gitifu Harerimana wafashwe, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye irimo gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ibi byaha Gitifu akurikiranweho aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa ibihano 3 bitandukanye. Icya mbere cyo gukoresha igitinyiro, gihanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 3frw ariko atarenze miliyini 5frw nk’uko biteganywa n’ingingo ya 7 y’itegeko N054/2014 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, aho rigena ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze bwite cyangwa z’undi muntu, aba akoze icyaha.
Icya kabiri cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 100frw ariko atarenze ibihumbi 300frw, nk’uko biteganwa n’ingingo ya 243 y’itegeko N68/2018 yo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icya gatatu cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, uhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 3frw ariko atarenze miliyoni 5frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganwa n’ingingo ya 276 y’itegeko N68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritagenya ibyaha n’ibihano muri rusange.