Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umusore witwa Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte, bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda. Ni amashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, aho uyu mugabo yari ashagawe n’abamotari ku muhanda rwagati, basa nkaho bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Aba bombi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, Musore afite imyaka 33 naho Umuhoza afite imyaka 23. Bombi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu ruhame. Amakuru avuga ko aba bombi bahuye tariki ya 1 Ukuboza 2023, bahuriye ahitwa ku Kinamba ahazwi nka Bonke Bar ndetse ngo aba bombi bahuye basa nkaho basinze.
Uyu mugabo wari wasinze cyane ubwo yajyaga hafi y’abamotari yasanze bateze bashyizeho amafaranga ngo umuntu urasambanya uwo mukobwa bivugwa ko asanzwe akora uburaya, ayatwara. Nta kuzuyaza yahise yemera maze atangira icyo gikorwa ashungerewe n’abamotari bivugwa ko nyuma bamuhaye amafaranga 6000 Frw.
Bivugwa ko abo bamotari bari bashyizeho intego y’amafaranga 3000 Frw kuri Umuhoza Charlotte ngo niyemera bakamusambanyiriza mu ruhame, nawe yemeye icyo gikorwa ariko ngo hakoreshejwe agakingirizo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yahamije aya makuru avuga ko aba bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Yagize ati”abakekwa gukora biriya bikorwa by’urukozasoni mu ruhame bafashwe, bose uko ari babiri, bashyikirijwe RIB kandi hazakurikizwa amategeko.” Aba bombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kacyiru.