banner

Ibyakurikiye abagaragaye bavuga ko batoterejwe bikomeye muri gereza bikozwe n’abacungagereza

Hamaze igihe hari amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube, y’abantu bavuga ko bagororerwaga muri gereza ariko abashinzwe kubagorora bakabakorera iyicarubozo babakubita banabatoteza. Aba bavuga banagaraza ibibazo bahuye nabyo muri gereza aho byabasigiye n’uburwayi mu mubiri wabo.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruravuga ko hari abakozi b’Urwego rushinzwe amagereza rwataye muri yombi bakaba bari gukurikiranwaho gukubita abagororwa. Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul avuga ko mu bafashwe harimo SCP Kayumba Innocent, wigeze kuba umuyobozi w’igororero rya Rubavu ndetse na Nyarugenge, icyakora akaba yarigeze gufungwa imyaka 5 akurikiranweho ubujura.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ati “nibyo koko, hari abakozi b’urwego rushinzwe abagororwa bari gukurikiranwa kubera gukubita abagororwa. Nta byinshi ndi buyitangazeho hato bitabangamira iperereza.” Icyakora nubwo atashatse kuvugaho byinshi, amakuru avuga ko hari abagera kuri 7 batawe muri yombi.

Bamwe mu batanze ubuhamya bavuga ihohoterwa bakorewe mu igororero, harimo uwitwa Ndagijimana Emmanuel ndetse na Dr. Niyitegeka Theoneste bari bari kugorororerwa mu Igororero rya Rubavu. Ubuhamya bwabo turi kubukusanya mu nyandiko tuzabubagezaho vuba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!