Mu gihugu cya Marroc ubucuruzi bw’abantu bukomeje gufata indi ntera kuko muri iki cyumweru gusa hari kuvugwa abantu 30 bamaze gutabwa muri yombi nyuma bakurikiranyweho gucuruza abana b’impinja ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.
Amakuru avuga ko abantu benshi bafashwe ari abaturutse mu mujyi wa Fes bakurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza impinja, gusebanya, iterabwoba, n’ubugambanyi.
Si ibyo gusa kuko harimo n’uburiganya, kwiba imiti ikagurishwa nta nyandiko, icyaha cyo gufasha korohereza gukuramo inda kandi bitemewe muri iki gihugu. Bivugwa ko abo bantu batawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse ngo abana bibwa bagurishwa mu miryango yabuze urubyaro yifuza abana bo kurera.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Marroc (MAP), ku wa Gatatu w’iki cyumweru aba bakurikiranyweho ibi byaha barimo abanyamategeko, abaganga, abaforomo, n’abandi bahanga mu by’ubuzima.