Umugabo witwa Tuyiringire Samuel w’imyaka 22 n’umugore we witwa Nyirarekayabo Josephine w’imyaka 23 y’amavuko bari bamaze ukwezi kumwe babana nk’umugore n’umugabo ariko batarasezeranye imbere y’amategeko, aho uyu mugore yaje kubana na Tuyiringire afite umwana w’umwaka n’igice.
Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 aba bombi batuye mu karere ka Karongi mu murenge wa Twumba mu kagali ka Bihumbe mu mudugudu wa Rushishi, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bakurikiranweho kwica uwo mwana w’umwaka n’igice bakamuta mu musarane.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bihumbe, Nangwahafi Innocent yavuze ko yahamagawe n’umuturage amubwira ko ashaka gutanga amakuru nk’uko bahora babibashishikariza. Uwo muturage yamubwiye ko aturanye n’umugore umaze igihe afite umwana w’umwaka umwe n’igice ariko adaherutse kubona amuhetse.
Gitifu Nangwahafi yahise ahamagara Umukuru w’Umudugudu, Umuyobozi w’isibo n’ushinzwe umutekano bajya mu rugo rwa Tuyiringire na Nyirarekayabo, bababajije aho umwana ari umugore asubiza ko yamwohereje mu karere ka Kirehe. Umugore yabajijwe Umudugudu, akagali n’umurenge byo muri Kirehe yoherejemo umwana, arabiyoberwa.
Tuyiringire yabajijwe niba ibyo umugore we avuze ari ukuri, arabyemeza, abajijwe niba yaramuhaye itiki yo kumujyanayo arabihakana. Ubuyobozi bwahise bwiyambaza Inzego z’Umutekano na RIB Tuyiringire n’umugore we batabwa muri yombi, bageze muri RIB bemera ko bishe uwo mwana bakamuta mu musarane ndetse bajya kwerekana umusarane bamutayemo.
Gitifu Nangwahafi yakomeje avuga ko nta kibazo kizwi aba bombi bari bafitanye uretse ko babanye umugore afite umwana yakuye ahandi. Yakomeje yihanangiriza abaturage ababwira ko igihe cyose babonye ikintu cyahungabanya umutekano bajya batanga amakuru kugira ngo gikumirwe hakiri kare.
Tuyiringire Samuel n’umugore we Nyirarekayabo Josephine kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza.