banner

Ibyakurikiye umugabo wakubise umugore we akamugira intere amuziza gusahura imitungo akayijyana iwabo

Umugabo wo mu karere ka Musanze aravugwaho kuba tariki 18 Nzeri 2023 yarakubise umugore we imigeri yo mu kiziba cy’inda anakubita umutwe we ku gikuta cy’inzu. Nyuma amaze kumugira intere yagiye kwa muganga, uyu mugabo we ajyayo agamije kumurwaza, mu kutamushira amakenga abaturage bakeka ko ari umugambi yacuze wo kumuhuhura batanga amakuru umugabo afatirwayo atabwa muri yombi.

Uyu mugore utuye mu murenge wa Shingiro mu kagali ka Kibuguzo, ubwo byabaga abaturanyi bihutiye gutabara bamwihutana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Shingiro, nyuma batungurwa no kubona uwo mugabo ahabasanze yinjira mu cyumba umugore we arwariyemo ababwira ko aje kumurwaza.

Uyu mugabo ngo yakubise umugore we amuziza ko asesagura imitungo akayimarira iwabo. Hanyurwabake Theoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro yavuze ko ‘Nk’umuntu wari umaze gutera umugore we imigeri yo mu nda yanamukubise umutwe ku gikuta, abantu baketse yaba ari amayeri yaba yigiriyemo inama nk’umuntu wabikoze atabishaka, atabigambiriye. Batekereza ko yaba ari amayeri ari gukoresha kugira ngo agaragaze ko amufitiye impuhwe.”

Inkuru Wasoma:  Ibintu by’ingenzi bishingirwaho ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri Kaminuza

Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko Atari n’ubwa mbere uyu mugabo akubita umugore we, ari nayo mpamvu abaturage bahise bamuhamagariza inzego zishinzwe umutekano ngo zibikurikiranwe zinasesengure niba yakurikiranwa cyangwa se akarekurwa.

Ngo biragoranye kwemera ko ibyo uwo mugabo ashinja umugore we, ko yaba asahura imitungo yabo aribyo koko, kuko nta rwego yigeze abimenyesha. Gitifu Hanyurwabake aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane mu miryango no kujya bihutira gutanga amakuru kubyo babona bitagenda neza hagati yabo aho kwihanira.

Mu zindi nama Gitifu Hanyurwabake agira abantu zirimo no kutishora mu gushaka bataruzuza igihe amategeko ateganya kuko no ku myaka 19 y’uyu mugore iri munsi y’iteganwa n’itegeko. Urugomo ndetse no guhoza undi ku nkeke biri mu byaha bihanirwa n’amategeko abantu baburirwa kwirinda.

ivomo: Kigalitoday

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved