Ibyakurikiye umugabo w’i Kayonza wishe mugenzi we akoresheje inkoni

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mutaramo 2023, umugabo w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkondo ll mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza. Yatawe muri yombi akekwaho gukubira mugenzi we w’imyaka 49 bikamuviramo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yakubise mugenzi we, nyuma yo kumukiza n’undi barwanaga mu ijoro rishyira tariki ya 1 Mutarama 2024, bituma aviramo imbere birangira apfuye bigakekwa ko iyo nkoni yakubiswe yaba ariyo yamwishe.

Bagirigomwa yagize ati “Ubwo nyakwigendera yajyaga gukiza abantu barwanaga, birangira anabakijije koko, aherekeza uwo bakubitaga amugeza iwe. Uwo barwanaga rero yarabakurikiye kugeza abasanzeyo, maze ukubita inkoni muri nyiramivumbi uwabatandukanyije ubwo barwanaga, undi ntuyabyumva nk’aho bikomeye cyane.”

Yakomeje asobanura ko mu rukerera nyakwigendera yajyanye n’umugore we kwa Mudugudu kurega wa mugabo wamukubise inkoni, bagezeyo bamugira inama yo kubanza kujya kwa muganga, kugira ngo barebe iyo nkoni nib anta kibazo yamuteye birangira ahise yitaba Imana. Bigakekwa ko iriya nkoni yakubiswe ari yatumye apfa kuko ngo yaviriyemo imbere.

Bagirigomwa yavuze ko nyuma y’aho nyakwigendera yitabye Imana uwo mugabo wamukubise yahise atabwa muri yombi maze ashyikirizwa RIB ngo imukoreho iperereza. Yakomeje yibutsa abaturage ko uhuye n’ikibazo yakwitabaza ubuyobozi bakirinda umuco mubi wo kwihanira ndetse ngo bagiye kongera amarondo mu gukaza umutekano.

Inkuru Wasoma:  Nyuma y’umusore wagaragaye avuga ko yakorewe iyicarubozo muri gereza ya Rubavu hatangiye inkundura y’urubanza

Inkuru Wasoma:  Umugabo yishe umugore we amujijije ko yaretse umwana wabo agakinisha ikibiriti kikangirika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved