Umugabo byamurenze kubera kugira agahinda kageretse ku kandi, aho ako yari asanganwe ko kuba umugore we agiye gupfa mu gihe gito kubera uburwayi, akaza gusongwa no kumva uwo mugore we amusabye ko yamwemerera akajya kuryamana bwa nyuma n’undi mugabo bahoze bakundana mbere y’uko ashakana n’umugabo we.
Uyu mugabo abinyujije ku rubuga rwa Reddit, yanditse avuga ko yashenguwe cyane bikomeye ubwo yamenyaga ko ‘Urukundo rw’ubuzima bwe’ asigaje amezi 9 gusa ku isi ubundi akitahira. Akomeza avuga ko kuva icyo gihe, buri wese yari ategereje ko umugore we asigaje kubaho amezi 9 gusa, mu gihe bari bamaranye imyaka 10 babana nk’umugore n’umugabo.
Yagize ati “Sinigeze ntekereza ubuzima bwanjye ntari kumwe n’umugore wanjye, sinzi n’icyo nzakora igihe azaba amaze gupfa. Namaze igihe cyanjye cyose ndi gukora ibishoboka byose ngo iminsi ye ya nyuma igende neza, kandi mwemerera ko icyifuzo cya nyuma mbere y’uko apfa nzacyubahiriza. Abaganga bambwiye ko azakenera akagare k’abafite ubumuga mu mezi 4 cyangwa 5, maze mu mezi 8 agatangira kuryama by’igihe kinini kurusha mbere, naba atarashiramo umwuka”
Nk’aho ibyo bidahagije, ubwo umugabo yabwiraga umugore we ko aramukorera ibyo yifuza mu buzima bwe busigaye kugira ngo agende yishimye, umugore we yamusabye ko yamwemerera akaryamana n’umugabo bakundanye mbere y’uko babana, bagakorana imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Naratunguwe cyane, ubwo mpita mubaza impamvu aribyo ashaka, ambwira ko uwo mugabo ari we wenyine ushobora kumushimisha kurusha abandi bagabo bose. Yatangiye kunsobanurira uburyo imibonano mpuzabitsina ari ugushimisha umubiri gusa, ariko amarangamutima ye akaba ahorana na njye iteka ryose.”
Uyu mugabo mu gucanganyikirwa kwinshi yakomeje avuga ati “ubu ndi mu rujijo nibaza ibintu bibiri, Ese nanjye icyifuzo cya nyuma cy’umugore wanjye uri hafi gupfa kubera kwirengera, cyangwa mureke ajye kuryamana n’undi mugabo atekereza ko ari we mwiza kundusha? Mvugishije ukuri, natengushywe cyane bikomeye no kumva ibi bintu yabinsabye.”
“Ndi kumva ndi kugana mu mwanya wo kuvuga ‘Yego’ mwemerera ariko nkabikora kubera ko agiye gupfa. Ndabizi ibyo nshaka kuvuga, ariko ntabwo nzi niba ari ukuri, ndi kuribwa cyane mu mutima kumva ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bakundanye kera (Ex) ari byiza cyane kuburyo ari cyo cyifuzo cya nyuma cy’ubuzima bwe, buri cyose kijyanye n’iki ndi kucyanga. Mvugishije ukuri ntabwo nzi icyo nakora”
Icyakora, abakoresha urubuga rwa Reddit basubije uyu mugabo bamuha ibitekerezo bisa n’ibimukura ku cyifuzo cy’umugore we ugiye gupfa. Umwe yagize ati “Niba umugore wawe agiye gupfa, ntabwo bimuha uburenganzira bwo kukubabaza cyangwa ngo umukorere icyo ashaka cyose. Iki cyifuzo cy’umugore wawe ni nk’urwitwazo ndetse no kugukoresha yitwaje ko agiye gupfa.”
Undi yagize ati “Niba iyi nkuru utubwiye ari ukuri, nakugira inama yo gupakira ibintu bye byose ukamujyana kuri uwo mu Ex we bakamarana iyo minsi ye ya nyuma.” Uyu mugabo yasigaye yibaza icyo yakora muri aka kanya ku cyifuzo umugore we uri gupfa yamugejejeho nk’icya nyuma.